Imana igukure mu buretwa bw'i Babuloni-Ev. Adda Darlene Kiyange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Uhereye ku mwaka wa cumi n'itatu wa Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda ukageza none, maze imyaka makumyabiri n'itatu ijambo ry'Uwiteka rinzaho nkavugana namwe, nkazinduka kare nkababwira ariko ntimwumva. Uwiteka yabatumyeho abagaragu be bose b'abahanuzi, akazinduka kare akabatuma (ariko ntimwumviye habe no gutega amatwi ngo mwumve) ati .'Nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by'imirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose. Kandi ntimukurikire izindi mana ngo muzikorere kandi muzisenge, mwe kunyendereza ngo ndakarire imirimo y'amaboko yanyu, kandi sinzabagirira nabi. Ariko ntimwanyumviye, ahubwo mwandakazaga ku mirimo y'amaboko yanyu ibateza amakuba.' ' Ni ko Uwiteka avuga. Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati 'Kuko mutumviye amagambo yanjye, Dore ngiye kohereza imiryango yose y'ikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu n'abagituyemo, n'ayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n'igitutsi n'imisaka y'iteka." Yeremiya 25:3-9

Benedata bakundwa duhurira hano kuri Agakiza.org, ku munsi wa kabiri mu minsi 10 yo gusenga mu ntumbero yo "Kuyoboza Imana inzira", ni iki Yesu atwifuzaho muri iki gihe?

Yeremiya aha yarimo guhanurira Abisiraheli abibutsa ukuntu Imana yazinduraga abahanuzi, kugira ngo bababwire ibyo bagomba gukora, ariko bakanga kumva.

Hariho ibintu Imana yababwiye kandi igacaho umurongo, Ishaka yuko babireka: Yashakaga ko bareka imirimo mibi, hariho no kureka ibyaha. Ikindi Imana yashakaga ko bareka gusenga ibigirwamana. Imana ikavuga iti' Mwe kunyendereza'

Ngo Imana yabonaga imirimo mibi bakora ari yo ibazanira ibyago. Ni ukuvuga ko Imana yagiye kubateza uyu mwami w'Ibaburoni yarahereye kera ibihanangiriza, n'iyo usomye iki gitabo cya Yeremiya ubona hari n'aho bamugiriye nabi kubera ko batashakaga kumva ayo magambo. Ntabwo bari bafite kureka ibyaha, bari bamaramaje gukora ibibi bati 'Yeremiya tumwice!' Nuko bagashaka kumwica ariko Imana ikamukingira, Imana yashakaga ko bihana. Ariko ibonye ko batumva yashatse ikindi kintu, ibateza umwami w'Ibabuloni(Nebukadinezali).

Yaraje abatwarana n'ibintu, abagira iminyago mu gihugu cy'Ibabuloni bamarayo imyaka70. Icyakora uku kunyagwa byatumaga bibuka Imana bakongera bagasenga.

Turi Ku nsanganyamatsiko igira iti 'Imana idukure mu buretwa bw'Ibabuloni'

'Twaririmbira dute indirimbo z'Uwiteka mu mahanga?' Zaburi 137:1-9

Iki gice cyose ngo abanyamahanga bashakaga ko babaririmbira, ariko inanga zabo bari barazimanitse! Bari bababaye bakavuga bati ' Twaririmba dute kandi tutari iwacu?'

Ni ukuri, indirimbo barazihagarika bagira agahinda! Iyo umuntu atari muri Kristo Yesu, Ntiyabasha kugira umunezero n'indirimbo. Nkatwe abakristo mu mahanga(Ibaburoni): Ni ukuba hanze ya Kristo Yesu, ni hanze y'ubuzima bwo kubaha Imana. Ni ahantu umuntu aba atumvira ubutumwa bwiza n'ijambo ry'Imana, yewe n'abaririmbyi bakaza nabwo ntiyumve. Aho hantu hitwa Ibaburoni, ariko umuntu akwiye kwemera akava yo akubaha Imana.

Zaburi126:1-6

Bageze igihe bava yo, ngo bakajya bibaza niba barota. Bakiri Ibabuloni, ngo inanga zabo bari barazimanitse ariko basohotse yo indirimbo zari zuzuye akanwa kabo. Muri Kristo Yesu harimo umunezero, indirimbo no gushima Imana. Ibyari byo byose Uwiteka hari ukuntu atabara abantu: Abari mu minyago mu buretwa bwa Satani Uwiteka yiteguye kubagirira neza.

Mwenedeta nagira ngo usobanukirwe ko iyo umuntu ari hanze ya Kristo aba ari umuretwa, aba akubitwa ameze nabi, ariko wemeye ukumvira ukaza ukakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe, hari ikintu Imana yagukorera kidasanzwe!

Kandi n'ubwo waba warasubiye inyuma, nabwo ugarutse Yesu arakwakira. Kandi na none birashoboka ko umuntu yaba yarakiriye Kristo afite ingeso ya munaniye, aho naho Yesu Kristo Umwami w'abami arahakiza. Beneda Imana idukure mu buretwa bw' iBaburoni!

Reba hano umunsi wa kabiri mu minsi 10 yo gusenga, mu ntego yo "Kuyoboza Imana inzira"

https://youtu.be/NDEBKnsCS7M

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Imana-igukure-i-Babuloni.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)