Imana yakijije umwana we ahita yakira agakiza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango witabiriwe n'inshuti, abavandimwe, abo mu muryango we n'abandi wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, ubera iwe mu rugo aho yari atuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mukeshabatware yitabye Imana ahagana saa sita n'iminota 15' tariki 30 Kamena 2021, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Umuhungu we Nyirimigambi Philbert, yabwiye INYARWANDA, ko Se yari arwaye umutima n'umuvuduko w'amaraso.

Mu muhango wo kumusezeraho, hagarutswe ku buzima bw'ikitegererezo yabayeho mu nguni zose z'ubuzima asiga urwibutso rudasibangana mu bamuzi n'abatamuzi.

Abayobora amatorero atandukanye babanye nawe, abo bafatanyije mu masengesho mu bihe bitandukanye, Murizaboro Marie Antoinette bakinannye ikinamico na Musekeweya bahurije ku kuvuga ko yari umugabo w'indangagaciro zitamuruye.

Pasiteri Hillary yavuze ko aziranyi na Mukeshabatware guhera atarakizwa kugeza ubwo atangiye inzira yo kwiyegereza Imana abimufashijemo.

Yavuze ko gusura Mukeshabatware atarakira agakiza byari ikizamini gikomeye, kuko byamusabaga kwigengesera, yewe ngo hari igihe yamusuraga atarabumbura Bibiliya, Mukeshabatware agapfundura Primus akinywera.

Uyu mukozi w'Imana yavuze ko Mukeshabatware yemeye ko Imana iriho kandi ikorera mu bantu, ubwo yajyaga mu rusengero agasaba abanyamasengesho guhuza imbaraga bagasengera umwana we Lambert wari urembejwe n'uburwayi.

Icyo gihe, Mukeshabatware yahize umuhigo avuga ko Imana nimukiriza umwana we atangira kuyikorera we n'umuryango we.

Pasiteri Hillary yavuze ko Imana yakijije umwana wa Mukeshabatware, kuva ubwo uyu mugabo wamamaye mu ikinamico yegurira ubuzima bwe Kristo.

Pasiteri Anastase we yavuze ko yishimira ko kuva Mukeshabatware yabatizwa atigeze asubira inyuma mu gukiza, ahubwo yabaye indorerwamu ya benshi. Ngo ntiyisabiga amateraniro, za nibature za mugitondo n'ibindi bigaragaza Umukrisito nyawe.

Yavuze ko Mukeshabatware yari afite indangagaciro yo gukunda abantu, ndetse ko imirimo myiza yakoze ari mu Isi yamuhesheje iherezo ryiza.

Ati "Mukeshabatware yagize iherezo ryiza.' Kandi ngo ibyo yabibye akiri ku Isi 'yabisaruye.'

Mwalimu Jean Baptise yavuze ko mbere y'uko Mukeshabatware yitaba Imana yari ari mu masengesho Imana imubwira ko igiye kwisubiza umugaragu wayo kandi mu mahoro.

Ngo yahise ajya kureba umukobwa wa Mukeshabatware arabimubwira. Ndetse ko ku wa kabiri, ijwi ry'Imana ryongeye kumubwira ko Mukeshabatware agiye kubana n'abamarayika, yitabiriye ikirori cye. Ku wa Gatatu yitaba Imana.

Murizaboro Marie Antoinette babanye mu Indamutsa no muri Musekeweya, yavuze ko bitoroshye kugira icyo umuntu avuga ku munsi nk'uyu.

Avuga ko Mukeshabatware yabaye inkingi ikomeye mu Indamutsa no muri Musekeweya. Ati "Twe ababanye nawe, tugatangira nawe mu ikinamico 'Indamutsa' no muri 'Musekeweya' yatubereye inkingi ikomeye, adusigiye icyuho tutazibagirwa ariko tuzajya tumwibukira muri byinshi."

Yavuze ko Mukeshabatware yari afite ubuhanga n'ubushishozi byabaye amasomo akomeye kuri benshi binjiye mu ikinamico n'indi mirimo yakoze.

Avuga ko "yari afite urukundo mu murimo, akagira n'urukundo muri twebwe bagenzi be".

Murizaboro avuga ko ikintu cya mbere bazahora bamwibukiraho ari "ubwitange", ndetse ko n'iyo yabaga yaictse intege atabyerekanaga.

Ati "...Ni ukwitanga yaba agize n'intege nke ntabigaragaze kugira ngo umurimo udapfa, akitanga. Twese yatwigishije ikintu cyo kwitanga niyo waba wagize intege nke. Icyo n'ikintu tutazibagirwa."

Yavuze ko Mukeshabatware asize ubuhamya bwiza bw'urukundo ku Isi, asaba Imana kurebana impuhwe umugaragu wayo.

Akomeza avuga ko urukundo Mukeshabatware yagaragarije bagenzi be, ari urwibutso rukomeye basigaranye.

Yanavuze ko hari byinshi Mukeshabatware yabigishije batazigera bibagirwa. Ati "Mu ijuru baramwakiriye, kuko ni intore y'Imana akaba n'intore y'abantu."

Amateka avunaguye ya Mukeshabatware:

Mukeshabatware Dimas yavutse tariki 25 Kanama 1950 avukira mu cyahoze ari komini Kivu muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo. Avuka kuri Ngarukiye Pierre na Nyirabazungu Therese.

Tariki 21 Gashyantare 1956, yashakanye na Mukakarangwa Helene babyarana abana icyenda, abariho ni barindwi, babiri bitabye Imana.

Agiye afite abazukuru 31, abakwe bane n'umukazana umwe. Mukeshabatware yize amashuri abanza i Muganza muri Nyaruguru, ayisumbuye yiga muri St Andre i Nyamirambo mu Ishami ry'Indimi n'Ubuvanganzo.

Akirangiza amashuri yisumbuye mu 1969, yabaye umwarimu gihe cy'umwaka umwe.

Mu 1970 yafashe amasomo ya Gisirikare, nyuma yoherezwa kwiga mu Bubiligi ibijyanye n'itangazamakuru ryandika, aho yavuye mu 1971 batangiza icapiro rya Gisirikare.

Mu 1980, Dismas yakomereje mu icapiro rya ORINFOR aho yandikaga mu Imvaho hamwe n'ibindi bitangazamakuru bitandukanye.

MU 1984, Mukeshabatware hamwe na bagenzi be bakoraga muri ORINFOR batangije gukora ikinamico mu itorero ryitwa Indamutsa

1985, nyuma yo guhabwa amahugurwa mu Budage, we na bagenzi be batangiye kwamamaza binyuze kuri Radio Rwanda.

'Publicite' ya mbere yakoze yari iyamamaza 'Ikawa y'u Rwanda' n'ubwo benshi bamumenye yamamaza Imvaho.

Uyu mugabo yamamarije ibigo byinshi, byaba ibya Leta, abikorera, hamwe n'abantu batandukanye.

Mu 2009 nibwo yagiye mu kiruhuko cy'izaburu atangira kwikorera, yita ku matungo ye, umuryango we ndetse n'indi mirimo itandukanye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatanyije n'abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda, aho yatanze umusanzu we mu Mirenge no mu zindi nzego zitandukanye, haba mu Murenge wa Kimisigara na Gisozi aho yari atuye.

Ndetse yagize uruhare mu iyubakwa ry'imihanda n'ibindi birimo n'ishuri rya APEK benshi baje kumwitirira.

Mukeshabatware binyuze mu matorero y'umuco n'amakinamico atandukanye yashinze, yakundishaga urubyiruko umuco no gukunda igihugu. Yari impuguke mu gikina amakinamico, yatoje benshi afasha benshi.

Yagiraga umurava n'umwete mu kazi kose yakoreye Igihugu; yari indashyigikirwa aho yagiye ahabwa ibikombe n'imidari.

Yabaye ikitegererezo cyiza aho yanyuze hose. Bati "Ibikorwa yakoze ni indorerwamu twebwe abasigaye twamureberaho."

Mukeshabatware yabatijwe ahagana mu 1964 aba Umukirisitu muri Kiliziya Gatolika, aho yabaye umuyobozi w'abanyamutima ku rwego rw'Igihugu ndetse n'indi mirimo yashinzwe muri Kiliziya itandukanye- Ababanye nawe i Muganza i Nyaruguru no kuri St Michel bazahora bamwibuka

Mu 1998 yafashe umwanzuro wo kwakira Yesu nk'Umwami n'umukiza w'ubugingo bwe, we n'umugore we Mukakarangwa Marie Helene babatirizwa mu Itorero rya ADEP Nyakabanga.

Mukeshabatware yabaye umukirisito, umunyamesengesho mwiza, wakundaga kuririmba no gucuranga.

Nubwo nta korali yabayemo ariko yabaye umuterankunga wa Chorale zitandukanye, hari abo yafashije gusohora indirimbo. We n'umufasha we bubatse insengero nyinshi n'indi mirimo itandukanye 'Imana yagiye ibashoboza'.

Yari umuntu wabanaga n'abantu bose kandi mu byiciro byose, yarangwaga n'urukundo akaziririza uburyarya. Yafashaga imfubyi n'abapfakazi, akishyurira amashuri abatishoboye.

Anne Marie wavuze amateka ya Se mu izina ry'abana be yavuze ko bamwifuriza iruhuko ridashira. Ati "Imana yawe wakoreye uwiteka azayiguhere ingororano n'amakamba."

Murizaboro Marie Antoinette yavuze ko Mukeshabatware yari inkingi ikomeye mu Ikinamico no muri Musekeweya, kandi bazahora bazirikana urukundo n'umurava byamuranze



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107292/imana-yakijije-umwana-we-ahita-yakira-agakiza-adusigiye-icyuho-gikomeye-mukeshabatware-yas-107292.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)