Imbogamizi muri gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yatangajwe mu 2019, binyuze mu Iteka rya perezida wa Repubulika n° 061/01 ryo ku wa 20/05/2019 rigena imitunganyirize n’imicungire y’inzibutso harimo n’uburyo zigomba guhuzwa.

Ibarura ryakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu 2015 ryagaragaje ko muri icyo gihe mu gihugu hose hari inzibutso 234 n’imva 115, naho ubwo Komisiyo ya Sena yari muri iki gikorwa, uturere twagaragaje ko kugeza ubu hari inzibutso 172 n’imva 53, bikaba bigaragara ko hari intambwe yatewe mu guhuza inzibutso.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Bideri John Bonds, yavuze ko muri iki gikorwa bagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo CNLG, Ibuka, Avega-Agahozo, GAERG, Abayobozi b’Uturere n’abayobora za Njyanama na Perezida wa Ibuka muri buri karere.

Senateri Bideri yavuze ko mu turere 30, hari utwagaragaje ko twamaze guhuza inzibutso aritwo Rubavu, Bugesera, Kirehe na Muhanga. Hari utwahuje inzibutso ariko tutarimura imibiri harimo Kicukiro na Gatsibo mu gihe utundi turere tukiri muri iki gikorwa.

Ku rundi ruhande ariko haracyari imbogamizi zirimo kuba bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batumva ko amateka yabo yakwimurirwa ahandi no kuba uturere tutagaragaza umubare w’inzibutso zizahuzwa n’izizasigara.

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko hari imbogamizi zirimo kuba abayobora uturere bamwe basa n’abatinya gushyira mu bikorwa ihuzwa ry’inzibutso ariko hakaba n’abandi bantu bafite ababo bashyinguye mu nzibutso bakomeje gutsimbarara badashaka ko bimurirwa mu zindi.

Ati “Hari uturere dufite abayobozi bafite ubwoba bwo gukora kuri iki kibazo, hari nk’aho usanga meya yarabihariye visi meya, ugasanga nawe ntacyo yabikoraho.”

Yakomeje agira ati “Ku bijyanye n’umwihariko, tugiye nko mu Karere ka Huye, hari urwibutso ruri muri Kaminuza ahiciwe abanyeshuri, urwo ntabwo waruhakura, mu Bitaro bya Kaminuza hishwe abarwayi, hari abandi bantu bari barajyanywe n’Abamisiyoneri biciwe hariya za Ngoma kandi atariho bavuka. Ni ukuvuga ngo uragenda ureba, buri rwibutso rufite umwihariko warwo.”

Senateri Bideri yasobanuye ko n’ubwo iyi gahunda hari tumwe mu turere twateye intambwe ishimishije, hakiri utundi dusa naho bagifite ubushake buke mu kubishyira mu bikorwa.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko binyuze muri Komisiyo izakomeza gukurikirana uko guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi bishyirwa mu bikorwa, kuko nubwo byagaragaye muri rusange ko hari ibikorwa bimaze kugerwaho hakiri ibikwiye gukomeza kwitabwaho bityo n’imbogamizi zigaragara zikurweho.

Komisiyo kandi ivuga ko biteganyijwe ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, NST1, ni ukuvuga kugeza mu 2024, inzibutso zizaba zahujwe.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka inzibutso zizahurizwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyinguye mu zindi nzibutso n’imva nto, mu rwego rwo kurushaho kubahesha agaciro, no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Bideri John Bonds, yavuze ko hari intambwe yatewe mu guhuza inzibutso ariko hakiri imbogamizi zikeneye gukemurwa
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ni we wayoboye Inteko Rusange ya Sena
Abasenateri basabye ko inzego zibishinzwe zihutisha gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruri mu zifite amateka akomeye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)