Diamond Platnumz niwe ciro ry'imigani muri Afurika y'Iburasirazuba mu gukunda no kuryamana n'abagore benshi. Yabaye mu rukundo n'abakobwa barenga 13 abyarana na 3 muri bo aribo Zari , Hamisa Mobetto na Tanasha Donna. Uyu muhanzi n'ubwo yatandukanye na Zari biba bigoye kumara iminsi badasuranye nk'uko bavuga ngo 'abakiranye neza barongera'.
Zari na Dark King StallionÂ
Zari ukomoka muri Uganda, n'ubwo nawe afite abana batanu yabyaranye n'abagabo batandukanye, hari hashize iminsi avugwa ko umukunzi bari kumwe  King Stallion batagicana uwaka bamaze gutandukana. Gusa mu nkuru  zitandukanye harimo n'iya Mbu, ivuga ko Zari yamaze kugarukira umukunzi we baba bakomeje umubano nyuma yo gutangaza ko ibyabo byagiyeho akadomo.
Mu minsi ishize nibwo Zari yerekeje ku mbuga nkoranyamba avuga ko igihe kigeze akareka umukunzi we ukomoka muri Nigeria akagenda, yagize ati: Â 'Ndamukumbuye, ariko nagombaga kumureka akagenda. Niba atanyubatse sinakomezanya nawe'. Gusa byamwanze munda agatima kajarajara karanga ahindukirira umukunzi we, bivuze ko 'Zari na Diamond ni abantu bananirwa gufata umwanzuro mu rukundo, kujarajara mu bakunzi cyane babigaragaramo'.Â
Zari gushikama mu rukundo bijya bimugora cyane