Twese twumvise ko ifunguro rya mugitondo ari ryo funguro ry'ingenzi ry'umunsi. Ariko n'ubwo iyi mvugo ihari ntabwo bivuze ko buri gihe mu gitondo wumva ushonje. Niba kandi ubyuka udashaka gufata ifunguro rya mu gitondo bishobora kuba biterwa n'impamvu zitandukanye tugiye kurebera hamwe.
Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu zigera kuri 6 zishobora gutuma mu gitondo umuntu abyuka adafite ubushake bwo kurya cyangwa kunywa
1. Kuba wariye byinshi cyangwa wariye ukererewe nijoro
Kwishimira gufata ifunguro rinini cyangwa ibiryo bya nijoro ukererewe bishobora kugutera kubyuka udafite ubushake bwo kurya mu gitondo. Ibi birashobora kuba cyane mugihe waraye uriye ibiribwa byiganjemo proteyine cyangwa ibinure.
2. Guhinduka k'urugero rw'imisemburo mu ijoro
Urugero rw'imisemburo nka adrenaline, ghrelin, na leptine bishobora guhindagurika ijoro ryose ndetse na mugitondo. Ibi bishobora kugutera gutakaza ubushake bwo kurya mugihe ubyutse.
3. Kuba uhangayitse cyangwa ufite agahinda gakabije
Rimwe na rimwe, guhangayika no kugira agahinda kenshi bishobora gutera kubura ubushake bwo kurya, bishobora kandi gutuma utagira inzara mu gitondo.
4. Kuba utwite
Niba utwite, ushobora guhura n'uburwayi bwa mu gitondo cyangwa ibindi bimenyetso bishobora gutuma utumva ushonje mugihe ubyutse.
5. Kuba urwaye
Indwara zimwe zishobora kugabanya ubushake bwo kurya kubera ibimenyetso nko kugira isesemi, kuruka no kubura uburyohe.
6. Izindi mpamvu z'ibanze
Gusaza, igihe cy'uburumbuke mu kwezi k'umugore (ovulation), ibibazo bya tiroyide, indwara zidakira, hamwe no gukoresha imiti imwe n'imwe bishobora gutera kubura ubushake bwo kurya.
Muri macye, niba ukeka impamvu nyamukuru igutera kubyuka udashaka kurya mu gitondo, birakwiriye ko wegera inzobere mu kwita ku buzima hanyuma zikagufasha ukarushaho kugira ubuzima buzira umuze.
Source: www.healthline.com
Source : https://agakiza.org/Impamvu-6-zituma-ubyuka-mu-gitondo-udashaka-kurya.html