"Haleluya! Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose." Zaburi 106:1
Umunsi wa nyuma mu minsi 10 yo gusenga "Tuyoboza Imana inzira", tugiye urebera hamwe uburyo dukwihe gushima Imana kubw'impamvu nyinshi zitagira akagero.
Dukwiye gushima Imana kuko yaduhaye agakiza
Tekereza nk'umuntu wakatiwe igihano cy'urupfu, urukiko rukanzura ko bazamunyonga. Hayuma agafungirwa muri Kasho ategereje ko ejo bazamumanika. Uyu muntu wamugabira inzu akishima, wamuha ibiryo byiza akishima, wamuha impano y'amafaranga angana ate ngo umutima we unezerwe? Azi ko ejo azapfa, nta cyamunezeza!
Hanyuma, ejo ku manywa bakamuhamagara mu mazina yombi, agasohoka ahinda umushyitsi azi ko aribwo bwa nyuma arebye izuba. Yagera hanze, bakamubwira bati "Ntugipfuye, bakubabariye taha iwawe!" Yakwishima bingana bite?
Ese ni ko dufata agakiza? Hashimirwe Kristo waduhaye agakiza, tugakizwa kuzarimbuka! Kimwe mu bintu bikwiye gutama tubaho dushima Imana, ni agakiza twahawe. Uwahawe iyo mpano y'agakiza, abirutisha ibindi byose: Abirutisha imigisha yose n'ibyo atunze byose. Imana ishimirwe agakiza yaduhaye!
Dukwiye gushimira Imana kubera intambara Ihora iturwanira
Twasanze Satani yaramanukanye na 1/3 cy'ingabo zitazwi umubare. Imana iturwanirira buri munsi, imitego dutezwe ni myinshi. Yewe n'abagukunda ntugire ngo ni bose, hari abantu tubana na bo mu buzima bwa buri munsi, ntabo se muzi bagira ishyari, bakagira igomwa n'ubugome, bakagira ibintu byinshi bibi bituye mu mitima yabo? Badakunda ibyiza nk'uko Bibiliya ivuga ko ariko bizagenda mu minsi y'imperuka.
Imana ishimwe kubw'intambara iturwanira: Zaba iziva ku badayimoni, kuri Satani, zaba n'iziva ku bantu. Hari abarokore bavuga ngo 'Ntitugira abanzi b'abantu, ngo umwanzi wacu ni Satani ', ndemeranywa nawe. Ariko Yesu yaravuze ngo "Umwanzi w'umuntu azaba uwo mu rugo rwe" Aha ntabwo yavuze abadayimoni, ni: Abantu dusengana na bo, tubana mu buzima bwa buri munsi, ni bo bagambana, nibo bakora ibyo bibi byose. Yeremeya na we yaravuze ngo" Umuntu azajya ahagurukira uwe mu rugo rwe "
Dawidi nawe yigeze kuvuga ngo "Abanzi banjye bangana n'umusatsi wo ku mutwe" nubwo tugira n'abanzi b'abantu, Imana ishimwe kubw'intambara ihora iturwanira! Usubije amaso inyuma ukareba ukuntu Imana yagiye ikurwanira intambara, ushaka wayishima. Si kubw'imbaraga n'amaboko, ahubwo ni kubw'Umwuka Wera w'Imana.
Dukwiye guhora dushima Imana kubw'imigisha yaduhaye
Erega Imana yaduhaye imigisha. Icyakora abantu bibagirwa vuba, iyo amaze iminsi 2 ashonje yakwemeza ko kuva yavuka atararya! Usibye ko twibagirwa vuba, Imana yaduhaye imigisha pe! Hari abantu benshi bifuza kumera nka we.
Fata igihe witekereze mu myaka 25, shize niba wari waravutse, urebe uko wari umeze. Urebe udufoto twawe tw'icyo gihe, ubu nta shimwe ririmo? Ndibuka nza mu Rwanda bwa mbere, mu 1996. U Rwanda ntabwo rwari runejeje! Ntabwo hasaga neza, ariko ubu ni igihugu cy'ifuzwa n'amahanga.
Imana ishimwe ku mugisha yaduhaye, n'ubuzima bw'abantu benshi nta sura bwari bufite, ariko imbaraga z'Imana zakoze imirimo ikomeye! Ibishimirwe, hashimwe n'abo yakoresheje kugira ngo ubuzima bwawe buhinduke! Dukwiye gushima Imana kubw'imigisha yaduhaye.
Dukwiye gushima Imana kuko ari byo yaturemeye
Mikorofone bayiremeye kuyivugiramo, camera bayiremeye gufata amashusho..., wowe Imana yakuremeye kuyiramya no kuyishima.
Ibyo ni kimwe mu byo waremewe. Biratangaje rero, mikorofone yivumbuye ikanga ko bayivugiramo, ahubwo igashaka kuba nk'igikombe cyangwa ikiyiko! Niba udashima Imana, ntabwo urimo ukora icyo waremewe. Imana ishobora gukora ibintu byose, ariko kwishima ubanza itabishobora. Ni cyo yaturemeye kugira ngo tuyishime.
Dukwiye gushima Imana kuko yaduhaye Yesu nk'impano
Bibiliya iravuga ngo"Kuko yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahabwe ubugingo buhoraho" Bivuze ko Imana yafashe ibintu byose ibishyira muri Kristo, irangije iramuduha.
Yafashe ibintu byiza byose : Imigisha tuzagira, ubugingo tuzagira, agakiza tuzahabwa, intsinzi tuzatsinda Satani, byose irabyegeranya ibishyira muri Kristo iramuduha. Ni umugisha ukomeye ukwiye guhora ushimira Imana kuba warakiriye Kristo nk'impano y'ubugingo buhoraho. Yesu yaravuze ngo "Byamarira iki umuntu gutunga iby'isi byose akabura ubugingo? "
Kuba warakiriye Kristo Yesu mu buzima bwawe, ni yo mpano iruta izindi zose uzakira. Ukwiye guhora ubishimira Imana ko wahawe Yesu Kristo nk'impano iruta izindi zose mu buzima bwawe.
Ikindi, dukwiye gushimira Imana umurava wayo
Imana, igira umurava! Mu gutabara, mu mbaraga zayo, ikorana umurava. Hari indirimbo ivuga ngo "Ntiyaryama twashira!" Satani ni umugome, akubonye yakumira bunguri! Cyangwa se agakora ibirenze ibyo ushobora gutekereza.
Buriya n'intambara ureba, Imana iba yakoresheje imbaraga nyinshi n'umuvuduko uri hejuru kugira ngo igutabare. Ariko kuko umuntu nyine byose biba bihishwe amaso ye, ntamenya intambara Imana imurwanira, ariko Imana ishimirwe umurava wayo!
kandi umurava ikoresha si mu buryo bw'umuvuduko ije ku dutabara gusa, ahubwo ni mu buryo bumwe, ariko inakora ibintu byayo mu buryo bunoze, mu buryo busobanutse! Ikora ibitu bitiganwa, ibintu abantu batashobora. Imana igira umurava, ikora ibintu mu mbaraga, mu bwiza, no mu bushobozi bwayo. Ishimirwe umurava wayo!
Aha ushobora kuvuga uti "Njyewe maze imyaka myinshi mu kigeragezo, ndabona itantabara ", Oya! Imana ikorana umurava. Kandi humura izakugezaho ibintu binoze birimo ishimwe ryuzuye!
Dukwiye gushima Imana kubw'imbabazi zayo zihoraho uteka
"Haleluya! Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose." Zaburi 106:1
Hari ibintu bitatu abantu bananiwe gusobanukirwa: Urukundo rw'Imana. Nubwo wababaye, watinze kugera kubyo washakaga, wabaye imfubyi, Imana ni urukundo. Ikindi tutabasha gusobanukirwa, ni imbabazi zayo. Abantu benshi birwa bacira abandi imanza, ariko Yesu yaravuze ngo "Ntuzacire abandi urubanza nawe utazarucirwa"
Iby'ijuru, uzabyihorere Imana ntiwamenya uko okorana n'umuntu wayo, kugeza ku mwuka wanyuma azahumeka. Agihumeka Imana iba itararangizanya nawe ntukamucire urubanza, imbabazi z'Imana ziruta intege nke zacu!
Ikindi tutazi, ni ubuntu Imana igira. Imana igira ubuntu mu mitwe yacu ntibyakwirwamo. Ibyo ntitwabisobanukirwa, tuzabimenya nitugera mu ijuru. Imana igira ubuntu, imbabazi, n'urukundo bitagira akagero. Dukwiye guhora dushimira Imana imbabazi zayo zihoraho iteka ryose!
Mbabarira umbwize ukuri : Uri umurokore w'umunyamwuka, ubimazemo igihe uranamenyereye. Ukurikije ibyaha ukora mu cyumweru, usibye imbabazi zayo ubu ntiyakagombye kuba yarakwishe?
Umunsi wa nyuma mu minsi 10 yo gusenga "Tuyoboza Imana inzira", dukwiye gushima Imana kubw'impamvu nyinshi zitagira akagero. Kurikira hano ibyiza byaranze uyu munsi wa 10.
Source : https://agakiza.org/Impamvu-7-dukwiye-guhora-dushima-Imana-Pst-Desire-Habyarimana.html
Amen Amen 🙏🙏,, ndagushimiye MWAMI MWIZA YEZU CHRISTU🙏
ReplyDelete