Ku wa 19 Nzeri 2020, abarwanyi 19, bavugaga ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara [Mouvement de la Résistance pour un État de Droit], ubarizwamo abahoze mu ngabo z’u Burundi ariko kuri ubu bakaba barwanya Leta, baturutse mu gihugu cy’u Burundi bambuka bagana mu Rwanda.
Bari bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa karacinikovu 17, launcher 7 (lance roquette) imwe, na machine gun imwe ndetse n’amasasu. Mu bikapu harimo n’amasafuriya yo gutekamo, ibiribwa n’ibindi.
Aba barwanyi barambutse bagera mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, muri metero 600 uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Baguye ku basirikare b’u Rwanda bari barinze inkiko z’u Rwanda bahita babafata mpiri bose n’ibyo bari bitwaje maze u Rwanda rumenyesha guverinoma y’u Burundi n’Itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura umutekano ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari (The Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM).
Abo barwanyi ntabwo bahise boherezwa mu Burundi, ahubwo ku wa 5 Ukwakira 2020, intumwa za EJVM, zaje gukora iperereza kuri iki kibazo bisabwe n’u Rwanda ndetse izo ntumwa zihabwa umwanya wo kuganira n’abo barwanyi.
Nyuma y’iperereza ryakozwe na EJVM, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, nibwo raporo yakozwe yashyikirijwe u Rwanda ndetse n’aba barwanyi bose uko ari 19 bashyikirizwa u Burundi binyuze muri EJVM ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ukaba wari uhagarariwe muri iki gikorwa.
Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi, yashimye by’umwihariko EJVM, yizeza ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na yo mu gutsura umutekano mu Karere.
Ati “Abarwanyi b’Abarundi bavuga ko ari abo mu mutwe witwaje Intwaro wa RED Tabara, bambutse umupaka baza mu Rwanda bafatwa n’Ingabo z’u Rwanda, bakwa intwaro bafite mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru."
"Nk’ikimenyetso cy’ubushake nyuma yo gufata aba barwanyi ba RED Tabara, itsinda rihuriweho n’abagize leta y’u Burundi n’Abasirikare b’Itsinda rishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari ryashyizweho.”
Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego, biri mu murongo w’u Rwanda wo gukora uko rushoboye hakabaho amahoro n’umutekano muri aka karere k’ibiyaga bigari ndetse no kubana neza n’ibihugu duturanye, akaba ari yo mpamvu uyu munsi dutanze abarwanyi 19 b’u Burundi binyuze muri EJVM.”
Umuyobozi wa EJVM, Col Joseé Rui Lourdes Miranda yashimye u Rwanda rwagiriye icyizere uru rwego, avuga ko bazakomeza gukorana n’ibihugu byombi mu guharanira amahoro n’umutekano mu Karere muri rusange.
Ati “Nyuma yo kwakira ubusabe bw’u Rwanda bwo kuza gushyikiriza u Burundi abarwanyi babwo 19 n’ibikoresho byabo, EJVM ikomeje kuzuza inshingano zayo bijyanye n’intego yo guharanira ko habaho ubwubahane n’ubufatanye mu bihugu binyamuryango.”
Yakomeje agira ati “EJVM irashimira by’umwihariko leta y’u Rwanda ku bw’icyizere yatugiriye ariko tunashimira u Burundi kuba bwemeye kuza gutwara abarwanyi babwo. Tuzakomeza gukorana mu guharanira umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari no gukorera mu mucyo.”
Barahindutse bigaragara…
Amafoto yakwirakwijwe mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga muri Nzeri 2020, ubwo aba barwanyi bafatwaga, yabagaragaza bambaye imyenda y’inyeshyamba itameze neza ndetse harimo n’icitse, inkweto ubona zishaje, bafite ibikapu byacitse, amasafuriya yo gutekamo n’ibindi byabagaragazaga nabi.
Uwabarebaga kandi ku maso yabonaga bameze nk’abashonje bitandukanye n’uko bari bameze kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, ubwo bagezwaga ku Mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera.
Bose uko ari 19, bari bambaye imyenda imeshe, bagaragara ku maso ko bafite ubuzima bwiza ndetse ubona bafite igihagararo ku buryo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gukwirakwiza ifoto ibagaragaza uyu munsi n’uko bari bameze ubwo bafatwaga.
Impinduka zagaragaraga ku maso y’ubabona by’umwihariko ubazi ubwo bafatwaga muri Nzeri 2020.
Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Burundi, Col Ernest Musaba, yashimye u Rwanda rwashyikirije igihugu cye aba barwanyi, avuga ko batigeze bahutazwa cyangwa ngo bafatwe nabi nubwo igihugu cy’u Burundi uyu munsi kibafata nk’abanyabyaha.
Yagize ati “Turashimira uruhare rwa EJVM ku mbaraga bashyize mu kongera kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi, turashimira kandi uruhande rw’u Rwanda kuba rwemeye gushyikiriza u Burundi aba bagizi ba nabi.”
Ubusanzwe umutwe wa RED Tabara washinzwe n’abagerageje guhirika Ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015, bakaba bavugaga ko bakomeje umugambi wo kurwanya Leta y’u Burundi.
Col Musaba yavuze ko aba bafashwe bakaba bashyikirijwe u Burundi, bagiye gukurikiranwa n’amategeko y’u Burundi.
Ati “Twaje kwakira no kujya kugorora aba barwanyi nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Burundi.”
Ni intambwe yakiranywe yombi
Nyuma yo gushyikirizwa aba barwanyi, Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Ndayishimiye, yashimye u Rwanda rwamushyikirije abo barwanyi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati “Nagarutse ku gikorwa cyo gushimwa cyakozwe n’u Rwanda. Uyu munsi rwahaye u Burundi abagizi ba nabi 19 binjiriye mu Majyaruguru y’u Burundi muri Nzeri 2020. Ndabashishikariza no gutanga abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 kugira ngo bagezwe imbere y’ubutebera.”
Uretse Perezida w’u Burundi ariko, Umuryango w’Abibumbye wakiranye yombi iyi ntambwe yatewe n’u Rwanda n’u Burundi mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano.
Umuyobozi uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Richmond Tiemoko yashimye iyi ntambwe yatewe n’ibihugu byombi.
Ati “Ni umunsi w’amateka, iki ni ikimenyetso twari dutegereje kubona hagati y’ibihugu byombi, leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, birumvikana ku bufasha bw’urwego rwo mu karere k’ibiyaga bigari, ibi biragaragaza ubwizerane y’ibihugu byombi ku bushake bwo kugera ku mahoro n’umutekano mu karere.”
Yakomeje agira ati “Twabyiboneye uko ari 19, bameze neza n’ibikoresho bari bafite, turashaka gushimira leta y’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari kafashije muri iki gikorwa.”
Richmond Tiemoko yavuze ko bazakomeza gukurikirana ko aba barwanyi bahabwa uburenganzira bwabo ndetse bakanahabwa ubutabera bunoze mu gihugu cyabo.
Col Joseé Rui Lourdes Miranda uhagarariye EJVM, yagize ati “Mu nshingano dufite icy’ingenzi ni ukugarura ubwumvikane mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari, icyatuzanye hano ntabwo ari gishya ahubwo ni inshingano zacu, none turabona ari ikimenyetso kituganisha mu nzira nziza.”