Muri Gare ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ni hamwe mu habonetse abagenzi benshi bashakaga kwerekeza mu Ntara kugira ngo Guma mu Rugo izabasangane n'imiryango yabo. Muri iyi gare kubona imodoka ntibyari byoroshye ndetse kugeza ku masaha y'umugoroba hakaba hari hakiri abagenzi batangiye gutakaza icyizere cyo kugera aho bashakaga kujya.
-
- Mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ingendo z'aberekezaga mu bice bitandukanye by'aho bashaka ko Guma mu Rugo ibasanga
Zimwe mu mpamvu zatumye bashaka kuva muri Kigali ngo ni uko akazi bakoraga kahagaze kandi abenshi muri bo bakaba baryaga ari uko bakoze bityo bagasanga gusigara muri Kigali mu gihe cya Guma mu Rugo ubuzima bwarushaho kubakomerera kurusha uko baba bari kumwe n'imiryango yabo.
Guhera ku wa Kane tariki 15 Nyakanga inzego zitandukanye za Leta zagiye zifasha abashaka kujya mu Ntara babasha kugera aho bagiye bityo bituma hari n'abagenda babimenya nyuma, ari byo byatumye kugeza ku munsi wa nyuma w'ingendo rusange habonetse abagenzi benshi bashakaga uko bagera iwabo.
Muri abo bagenzi harimo n'abavugaga ko bashaka kwerekeza mu turere tutari muri Guma mu Rugo kugira ngo babe bahakomereza akazi, bityo babashe kubona imibereho.
Umwe muri bo wari werekeje mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko kubera ko arya ari uko yakoze asanga kuguma muri Kigali bitamworohera.
Ati “Erega iminsi 10 ku muntu iba ari myinshi cyane cyane ko hariya mu gace k'iwacu ntabwo ho hafunze, wenda umuntu yakora n'indi mirimo isanzwe. Ubwo rero kwicara waramenyereye gukora biba ari ikibazo tukaba tugira ngo tugende turebe indi mirimo yo mu rugo kuko iyo ugezeyo ugakomeza indi mirimo birakorohera”.
Nubwo muri Gare ya Nyabugogo hagaragaraga abantu benshi mu masaha y'igicamunsi kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw'inzego zitandukanye za Leta burimo Polisi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n'Umujyi wa Kigali, bwabizezaga ko bari butahe kuko abarimo bari bamaze kwandikwa amazina n'aho bagiye kugira ngo bakomeze bashakirwe imodoka zibageza iyo berekeje.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga muri Gare ya Nyabugogo mu masaha ya saa munani z'amanywa, yahasanze abagenzi babarirwa hagati ya 500 na 700 bavugaga ko berekeje mu Ntara zitandukanye.
-
- Abahaha bibandaga cyane cyane ku biribwa
-
- Kuri uyu munsi ibinyabiziga na byo byagaragaye ku bwinshi bikora ingendo hirya no hino mu mihanda ya Kigali
-
- Hari abagenzi muri Kigali basanze kubona imodoka aho zitegerwa bitaza kuborohera bahitamo kwigendera n'amaguru
Reba uko umunsi ubanziriza Guma mu Rugo wari umeze muri iyi Video
Amafoto: Abdul Tarib, Simon Kamuzinzi na Eric Ruzindana