-
- Guverineri Nyirarugero Dancille
Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, nyuma y'ibiganiro byamuhuje na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba byari bigamije kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kunoza imikorere n'imikoranire, mu gushaka umuti w'ibibazo bikigaragara mu mirenge ikora ku mupaka ndetse no gukomeza guteza imbere imibereho y'umuturage.
Ni ibiganiro byabereye ku biro by'Umurenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare bikaba byitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, Abayobozi b'inzego z'umutekano, Abayobozi b'Uturere twa Nyagatare na Gicumbi, ndetse n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ikora ku mupaka.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, harebwa ibimaze gukorwa n'ahakiri ibitagenda neza, hafashwe imyanzuro itandukanye irimo; gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwihariye bugamije guhindura imyumvire y'abaturage kandi buherekejwe n'ibikorwa nk'ubukangurambaga bw'Umudugudu utarangwamo icyaha (CrimeFreeVillage).
Hari kandi gushyiraho ibyumba by'amakuru (command Posts) ku nzego zose kugira ngo bifashe kumenya aho bigenda neza n'aho gushyira imbaraga, gukora inama zihoraho zihuza ubuyobozi ku ku nzego zitandukanye (Umurenge, Akarere kugeza ku rwego rw'Intara) n'ibindi.
-
- Guverineri CG Emmanuel K. Gasana na Nyirarugero muri iyo nama
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko nyuma y'ubu bukangurambaga abaturage bazakomeza kurenga ku mabwiriza ajyanye no kwambukiranya umupaka bazashyikirizwa ubutabera.
Ati “Tugiye kujya dukora inama ku rwego rw'abaguverineri buri kwezi, inama ihuza abayobozi b'uturere n'imirenge buri byumweru bibiri kugira ngo dusuzume tunakurikirane neza hirya no hino aho bitagenze neza, ubundi dushyiremo imbaraga kurushaho, nyuma yo kwigisha no guhugura, abigometse kuri gahunda za Leta bashyikirizwe ubutabera.”
Guverineri Nyirarugero avuga ko abaturage begereye imipaka bakwiye kuba banezerewe n'ibikorwa bakorewe bigamije kuzamura iterambere ryabo ndetse n'imibereho myiza yabo.
Abasaba kubiha agaciro birinda gukora ingendo za hato na hato zambukiranya umupaka mu buryo butemewe bajya gushakayo ibyo bafite iwabo mu gihugu.
-
- Abayobozi batandukanye bitabiriye iyo nama
Avuga ko mu kurwanya abarembetsi hagiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse bugamije guhindura imyumvire y'abaturage kuko abambukiranya imipaka mu buryo butemewe batabikora kuko hari icyo babuze mu gihugu, ahubwo ari imyumvire micye yabo.
Ati “Ni ukuri kuba umuturage yambuka akajya hariya agakora ingendo zo kwambukiranya umupaka mu buryo butemewe si uko hari icyo aba yabuze mu gihugu cye ahubwo ni ya myumvire ikiri hasi ari yo mpamvu tugomba gukora ubukangurambaga bwimbitse ku nzego zose”.
Akomeza agira ati “Ni ukugira ngo umuturage yongere asubize amaso inyuma arebe ko ntacyo atakorewe maze abihe agaciro bityo nawe arinde ubusugire bw'igihugu cye.”