Abanyarwanda Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi basezerewe mu irushanwa ryo koga metero 50 mu bizwi nko gukura umusomyo (freestyle) batageze muri ½ mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020, ni nyuma y'uko Agahozo we yari yabaye uwa mbere mu isibo ya kabiri.
Nyuma y'uko Mugisha Moise atashye amara masa atanasoje isiganwa muri iyi mikino, uyu munsi hari hatahiwe Abanyarwanda bandi batatu barimo Maniraguha Eloi na Agahozo Alphonsine barushanwaga mu koga muri metero 50 bizwi nko gukura umusomyo ndetse Yankurije Marthe wasiganwe muri Metero ibihumbi 5.
Agahozo Alphonsine yarushanyijwe mu isibo ya kabiri aho yabaye uwa mbere akoresheje amaegonda 30 n'ibice 50, muri 2012 ubwo yari i Londre yari yakoresheje amasegonda 30.72.
Maniraguha Eloi,
yari mu isibo ya kane mu cyiciro cy'abagabo, aho yakoresheje amasegonda 25 n'ibice 38, asoza ari ku mwanya wa karindwi. Yaherukaga mu mikino Olempike muri 2016 i Rio aho yari yakoresheje amasegonda 26.43.
Aba bakinnyi nta n'umwe wakomeje muri 1/2 kuko abakinnyi 16 bakomeje mu masibo abiri ya ½ mu bagore, bose bafite ibihe biri mu masegonda 24 kuva k'Umunya-Australia Emma McKeon wakoresheje 24.02 kugeza kuri k'Umuholandikazi Femke Heemskerk wakoresheje 24.77.
Ku rutonde rusange rw'amasibo 11 yoze mu bagore, Agahozo yabaye uwa 72 muri 83 mu gihe Maniraguha Eloi yabaye uwa 55 muri 73 b'abagabo.
Yankurije Marthe wasiganwe muri Metero ibihumbi 5 akaba yabashije gusoza ariko ku mwanya wa nyuma ariko ntiyabashije kugera mu kindi cyiciro.
Umunyarwanda usigaye mu mikino Olempike ni Hakizimana John uzasiganwa muri Marathon tariki ya 8 Kanama.