Indirimbo ‘My Vow' Meddy yahimbiye umugore we yakunzwe igisohoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Meddy n
Meddy n'umugore we Mimi

Ni indirimbo igaragaramo amashusho y'ubukwe bwe na Mimi, benshi bakunze kuko bashoboye kureba amashusho y'ubukwe bw'uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu Karere mu myaka 10 ishize.

Umuhanzi Ngabo Medard, indirimbo ‘My Vow' mbere yo kuyishyira hanze yabanje guteguza abakunzi be kuri YouTube, aho bari bayitegeje ari benshi.

Ni indirimbo itari kure y'izindi uyu muhanzi aririmba, kuko irimo amagambo y'urukundo, ndetse irimo isezerano aha umukunzi we.

Iyi ndirimbo y'iminota ine n'amasegonda atatu (4'3") abayirebye bashima ko n'ubwo gushyingirwa bijyana no gutanga isezerano, Meddy abihamije agaragariza abakunzi be isezerano yahaye umufasha we.

Hari aho agira ati "Nubona imvura nzakubera umutaka, nguhaye umutima wanjye, ni ryo sezerano ryanjye."

Ni indirimbo agaragaza ko umugore we yamuhawe n'Imana kandi amubona amukeneye kuko yamusengeye imyaka myinshi.

Ati "Imana yamboneye umugore, umugore wanjye, uw'ingenzi kuri njye unkunda uko ndi kandi ukankunda birenze uko nikunda, ndagira ngo ubimenye".

Uretse kuba irimo amagambo anyuze umutima, amagambo yayo atanga icyizere mu rukundo kuko yafasha n'abo birimo kwanga, bakongera bakabona umugisha wo gukundana no kwizerana. Hari nk'aho agira ati "Unyizera kurusha uko niyizera, ndashaka kuguha urukundo".

Meddy mu bahanzi nyarwanda azwiho kuririmba indirimbo zizamura imbamutima mu rukundo. Abatanze ibitekerezo ku ndirimbo ‘My Vow', habonekamo abakomoka mu bindi bihungu nka Sénégal, Kenya n'ibindi, bakaba bashima ko ikomeje kububaka mu rukundo no gukora ubukwe.

Indirimbo ‘My Vow' ije kongera umubare w'abareba indirimbo za Meddy kuko urubuga rwa YouTube rugaragaza ko ibihangano bye bimaze kurebwa inshuro zirenze miliyoni 100, harimo indirimbo "slowly" yarebwe inshuro zirenze miliyoni 50.

Reba indirimbo ‘My Vow' ya Meddy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)