Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ezra Joas, yashyize hanze indirimbo yise ''Ndarambiwe'' inenga abasigaye biyita abahanuzi cyangwa abakozi b'Imana bagamije kwishakira indamu.
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021, yashibutse ku gitekerezo cy'abavugabutumwa basigaye bafungura za YouTube Channel bakirirwa batukaniraho byose ari ukugira ngo bishakire amaronko.
Mu kiganiro na IGIHE, Ezra Joas yagize ati 'Ikubiyemo ubutumwa bugamije gukebura abantu bafata abahanuzi bose nk'abanyakuri kandi harimo ibisambo biba bigamije kubacucura no kubakuraho amafaranga byitwaje ijambo ry'Imana.''
Yakomeje agira ati 'Iki gitekerezo cyaturutse ku bantu basigaye bafungura za TouTube Channel bakirirwa batukaniraho babeshya ko ari Imana yabibatumye. Mbese ijambo ry'Imana barihinduye iturufu ryo gusebanya.'
Ezra Joas yibukije by'umwihariko abakirisitu ko n'ubwo ibihe bikomeye atari ko bizahora ahubwo bakwiye kuba maso kuko ababahanurira bose atari ko batumwe n'Imana.
Indirimbo ''Ndarambiwe'' ikoze mu njyana ya Afro zouk, yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Realbeat muri studio ya Touch Music, mu gihe amashusho yakozwe n'uwitwa Santa.
Ezra Joas avuga ko nyuma y'iyi ndirimbo hari imishinga myinshi igiye kumugarura mu ruhando rwa muzika ihimbaza Imana, aho yararikiye abakunzi b'ibihangano bye indirimbo nziza kandi zibafasha kwegerana n'Imana.
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana by'umwihariko mu njyana ya Lumba na Blues yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'Mpa Umutima.' Yasohotse ku wa 4 Mata 2020.
Nyuma y'aho yinjiye mu gukina filime za gikirisitu, aho yagaragaye mu zirimo 'Ishyano ku Isi', 'Umusonga', 'Ubuhenebere karundura', 'Imizi y'agakiza'.
Ezra Joas yatangiye kumenyekana akorera umuziki mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru aho avuka, mbere yo kwimukira mu Mujyi wa Kigali kubera akazi. Yakoze indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ''Niyo'' yafatanyije na Aline Gahongayire. Ibindi bihangano bye bizwi birimo 'Nzakunambaho Yesu', 'Ibihe turimo', 'Nizera ko' n'izindi.
aUyu muhanzi yatangiye kuririmba afite imyaka 12, yakuze abikunda kuko iwabo bahabikaga ibyuma bya muzika maze akajya abyiyigisha ari nako amenya kuririmba. Ezra Joas ni umwe mu bana batandatu ba Rev. Pasteur Ntibazigabirwa Joas uri mu kiruhuko cy'izabukuru mu Itorero Angilikani mu Rwanda.
Ezra Joas wavutse mu 1993 abitse igihembo cy'umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali muri Groove Awards 2018 itanga amashimwe ku bahize abandi mu ruganda rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Video y'indirimbo "Ndarambiwe: wayisanga hano:
Source: igihe.com