Indirimbo ya Juno Kizigenza yavugishije benshi itarasohoka yagiye hanze amashusho yayo yatumye abantu benshi amazi yuzura akanwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Juno Kizigenza yasohoye indirimbo ye nshya yise 'Please Me' irimo amashusho adasanzwe arimo umukobwa wambaye hafi y'ubusa.

Aya mashusho agaragaramo umukobwa wambaye imyenda imugaragaza ikimero cye dore ko hari aho aba yambaye imyenda y'imbere gusa ubundi azunguza umubyimba we.

Uyu mukobwa unyuzamo agatamba uyu muziki, akaraga umubyimba we mu buryo budasanzwe bushobora gukurura bamwe bafite kwihangana gucye ku bijyanye na cya gikorwa cy'abakuze.

Iyi ndirimbo Please Me yavugishije benshi ubwo uyu muhanzi yasohoraga integuza yayo y'ifoto y'umukobwa wicaye kuri moto wambaye imyenda y'imbere.

Please me cyangwa se Nshimisha mu Kinyarwanda, yumvikanamo amagambo yo gusaba umukobwa kumuha ibyishimo birimo ibisanzwe ndetse n'ibyishimo byo mu buriri.

Ubwo hasohokaga iriya nteguza itari isanzwe, bamwe barahagurutse bavuga ko abahanzi bakomeje kototera umuco nyarwanda.

Icyo gihe Umunyabanga wa Leta Muri Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko ushinzwe Umuco, Bamporiki Eduoard yagize icyo abivugaho.

Icyo gihe yagize ari 'Abarwayi bazavurwa, abanyabyaha bazafungwa. Umuco wacu ntupimirwa mu bwomanzi. Umuco uturana n'imico n'ingeso, ntimugahungabane ngo byacitse kubera umwe watannye, gusa gucyaha ni ibyatwese.'

Uyu muhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho muri iyi minsi, yari aherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye na Ariel Wayz na yo yagarutsweho cyane dore ko yanakurikiye ibikorwa byo kuyamamaza birimo kwerekana ibere ry'uriya mukobwa.



Source : https://impanuro.rw/2021/07/28/indirimbo-ya-juno-kizigenza-yavugishije-benshi-itarasohoka-yagiye-hanze-amashusho-yayo-yatumye-abantu-benshi-amazi-yuzura-akanwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)