-
- Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yishimiye umwanya bariho
Ni urutonde ngarukamwaka rukorwa n'abashakashatsi kabuhariwe bahurira kuri website yitwa ‘Webometrics' bo mu gihugu cya Espanye, bagaragaza uburyo Kaminuza n'Amashuri makuru ahagaze, urwo rutonde rukabigaragaza kuva ku bihugu, ku migabane no ku isi muri rusange.
Ishuri rikuru ry'ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryazamutse riva ku mwanya wa kane ryariho mu mwaka ushize ku rutonde rwa za Kaminuza mu Rwanda, riza ku mwanya wa kabiri, inkuru yashimishije ubuyobozi bw'iryo shuri buvuga ko kujya kuri uwo mwanya ari ikimenyetso kiranga imbaraga n'ubufatanye iryo rishyira mu burezi, nk'uko Kigali Today yabitangarijwe n'Umuyobozi w'iyo Kaminuza ,Padiri Dr Hagenimana Fabien.
Yagize ati “Twari ku mwanya wa kane, twahisemo kujya imbere ni yo mpamvu uyu munsi twishimiye ko turi aba kabiri, ni ikimenyetso kigaragaza ko imbaraga dushyira mu burezi, ubufatanye tuba dufite nk'abagize INES n'inzego zayo zitandukanye uhereye ku bayishinze, ukanyura ku nama y'ubutegetsi, abarimu n'abandi bakozi mu nzego zinyuranye. Ni ubufatanye butuma umuntu agera ku musaruro ariko ubwo bufatanye ntibwashoboka tudafite abanyeshuri”.
-
- Uko INES ihagaze mu Rwanda kuri urwo rutonde
Arongera ati “Ubwo bufatanye bwa mbere ni ubw'abanyeshuri n'ababyeyi babo batugirira icyizere bakabatwoherereza, kuba aba kabiri, ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko ubwo bufatanye bwacu hari icyo butangiye kugeraho gifatika, biratanga icyizere ko imbere ari heza”.
Padiri Dr Hagenimana yagarutse ku bantu batarizera uburezi mu Rwanda, aho bakomeje kujyana abana babo muri Kaminuza zo hanze y'igihugu kandi ugasanga izo Kaminuza kuri urwo rutonde ziri inyuma y'izo mu Rwanda, aho avuga ko umutungo w'u Rwanda ukomeje kuribwa n'abanyamahanga kandi nta bundi bumenyi budasanzwe batanga.
-
- INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry'uburezi
Yavuze ko kwiga muri INES-Ruhengeri ari ishema, aho yemeza ko ari Kaminuza ifite abarimu bashoboye, ikagira ibikoresho bihagije, imyigishirize n'imibanire ituma umuntu uyigamo aba umuntu ushobotse kandi ushoboye, ni ho ahera yemeza ko ari ishuri ryubatse ku rutare.
Ati “Ni Kamunuza ifite umuvuduko, idakangwa n'ibibazo by'imihengeri igenda hirya no hino ihirika, turabizi ko inyinshi zigenda zihirima ariko twe ibyo guhirima ntitubiteganya kuko twubatse ku rutare. Ni Kaminuza mpuzamahanga kuko dufite abanyeshuri bava mu bihugu bigera muri 12, bivuze ko uza muri INES-Ruhengeri, aba yisanga kandi agana aho ashaka ko inzozi ze ziba impamo ndetse zikanarenza”.
Zimwe muri Kaminuza mu Rwanda zafunze zagaragaye kuri urwo rutonde zirimo Univerisity of Kibungo, Christian Univerisity of Rwanda, aho hari bimwe mu byagendeweho muri ubwo bushakashatsi byarebwe mbere y'uko izo Kaminuza zifungwa, na nyuma yaho amakuru agenderwaho mu bushakashatsi akaba akiboneka muri izo Kamunuza.
-
- INES-Ruhengeri
Agendeye ku myanya Kaminuza zo mu Rwanda ziriho kuri urwo rutonde aho mu myanya 2500 ya mbere nta Kaminuza yo mu Rwanda yagaragayemo, Padiri Dr Hagenimana Fabien yavuze ko u Rwanda rudahagaze neza, avuga ko bisaba kongera imbaraga mu burezi.
Ati “Ku rwego rw'isi muri rusange, ntabwo u Rwanda rurahagarara neza ari amashuri yigenga n'ishuri rya Leta rimwe dufite rya UR, ntabwo turahagarara aho dushaka, birumvikana iyo ku rwego rw'isi udahagaze neza no mu rwego rwa Afurika hari uburyo bigaragara ko udahagaze neza. Ariko ku rwego rw'igihugu cyacu, gifite amateka, gifite aho kivuye n'aho kigeze n'aho cyerekeza hatanga icyizere, nka INES-Ruhengeri biragaragara ko hari uburyo turimo kuzamura urwego, aho tuza inyuma gato ya Kaminuza y'u Rwanda”.
Kuri urwo rutonde Kaminuza y'u Rwanda ni yo iza ku mwanya wa mbere, INES-Ruhengeri ku mwanya wa kabiri, UGHE ku mwanya wa gatatu, ku mwanya wa kane hari AUCA, mu gihe UoK iza ku mwanya wa gatanu.
-
- Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri
Muri Afurika Kaminuza eshanu za mbere ni izo muri Afurika y'Epfo, aho iyaje ku mwanya wa mbere kuri urwo rutonde ari University of Cape town iri ku mwanya wa 264 mu gihe Kaminuza y'u Rwanda ku rutonde rw'isi iza ku mwanya wa 2977.
Kuri urwo rutonde, Kamunuza zo muri Amerika zihariye imyanya 14 ya mbere, aho iyaje ku isonga ari Harvard Univerisity, ikurikirwa na Stanford Univerisity ku mwanya wa gatatu haza Massachusetts Institute of Technology.
Mu bikomeje kuzamura ireme ry'uburezi muri INES Ruhengeri nk'uko ubuyobozi bubivuga, ni abarimu babishoboye n'ibikoresho bijyanye n'igihe aho ifite Laboratoire zisaga 10, ikaba inakorana na Kaminuza zikomeye ku isi, bafatanya mu bushakashatsi bunyuranye, Leta ikaba yaramaze no kwemerera iryo shuri rikuru kuryoherereza abanyeshuri irihira.
-
- Abagera mu bihumbi 10 barangije muri INES-Ruhengeri
Ni ishuri kugeza ubu rifite abanyeshuri basaga 3200, aho ubu ryatangiye kwandika abifuza kuryigamo biteganyijwe ko bazatangira mu mpera z'ukwezi kwa Nzeri 2021.