Ingabo z'u Rwanda zirakataje mu kurwanya imitwe y'iterabwoba muri Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda avuga ko imirwano yatangiriye mu gace kitwa Palma mu majyaruguru ya Mozambique hafi y'umupaka wa Tanzania.

Ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Mozambique bimaze icyumweru, zikaba zigeze mu gace kabarizwamo abarwanyi b'umutwe ugendera ku mahame ya kisilamu benshi bakeka ko ari Al-shabab yahagabye amashami.

Ingabo z'u Rwanda zageze mu Ntara ya Cabo Delgado kuva tariki 15 Nyakanga 2021, na ho tariki ya 20 Nyakanga 2021, zatangiye ibikorwa byo kurasa inyeshyamba ahitwa i Afungi mu gace ka Palma, ahari uruganda rutunganya gazi rusanzwe rwarahagaze kubera umutekano muke watewe n'izo nyeshyamba.

Lt Col Rwivanga yatangaje ko inyeshyamba zimaze gusubira inyuma zerekeza mu majyaruguru ya Mozambique zisanga umupaka wa Tanzania, icyakora yirinze gutangaza imibare y'abamaze kuyigwamo.

Ibinyamakuru byandikirwa muri Mozambique bivuga ko Ingabo z'u Rwanda zatangiye imirwano mu gace gato kazwi nka Quionga.

Imirwano yatangiye aho Palma nyuma y'uko Ingabo za Mozambique zibanje kwimura abaturage batuye i Fungi bajyanwa i Quitunda, ahafatwa nk' inkambi y'abantu bakuwe mu byabo n'imirwano hafi ya Palma.

Kuva ku ya 12 na 13 Nyakanga 2021, inyeshyamba zateye ahitwa Ncumbi, agace kari ku birometero 13 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'umujyi wa Palma, ku muhanda ugana Mocimboa da Praia, bituma ingabo za Leta zitangira kumenyesha abasivili batuye mu duce turi hafi y'umujyi wa Palma, Ncumbi, Makongo, Olumbe na Monjane, ko bagomba kugeza ku ya 19 Nyakanga bamaze kwimukira i Quitunda.

Ingabo za Leta zabwiye abasivili ko bagomba gutegereza ibyavuye mu gitero cyagabwe n'Ingabo za Leta n' u Rwanda muri ako karere, kugira ngo bashobore gusubira mu ngo zabo.

Babujijwe kandi kugenda mu bwato mu mazi y'inyanja bagana mu majyepfo ya Pemba bakomeza ibikorwa byo guhunga, hamwe n'inzira zo ku butaka mu burengerazuba bwa Nangade.

Ubwo Ingabo z
Ubwo Ingabo z'u Rwanda zari zerekeje muri Mozambique

Ibinyamakuru byo muri Mozambique bivuga kandi ko Ingabo z'u Rwanda zifite ibirindiro i Nangade, kandi abantu bimuwe bahageze, batangaje ko ingabo za Mozambique zishe abantu 15 bakekwaho kuba inyeshyamba zafashwe zishaka kwambuka uruzi rwa Rovuma muri Tanzaniya.

U Rwanda rwohereje abasirikare 700 n'abapolisi 300 mu bikorwa byo kugarura umutekano mu majyaruguru ya Mozambique, ahari haribasiwe n'abarwayi b'umutwe ugendera ku mahame ya kiyisilamu mu Ntara ya Cabo Delgado.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)