Ingabo z’u Rwanda ziri i Bria muri Centrafrique zambitswe imidali y’ishimwe (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bria ni Umurwa Mukuru w’Intara ya Haute-Kotto iherereye mu bilometero 600 uvuye mu Mujyi wa Bangui. Ni urugendo rw’isaha n’igice mu ndege, mu gihe ukoresheje umuhanda bishobora kugufata iminsi igera kuri itatu kubera imihanda mibi iba muri Centrafrique.

Ni intara ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 120 ku buso bwa kilometero kare 86.650, ni ukuvuga inshuro zirenga eshatu ku ngano y’u Rwanda.

Umubare munini w’abatuye muri uwo mujyi utabona uko ugereranya n’indi yo mu Rwanda ni impunzi, zimwe zaturutse muri Sudani izindi zahatujwe nyuma y’amakimbirane akomeye y’abaturage b’abayisilamu n’abandi b’abakirisitu.

Hashize igihe Ingabo z’u Rwanda ziri muri ako gace, zirimo izikoresha ibifaru, aho zinafite ibitaro byo ku rwego rwo hejuru bifasha abakozi ba MINUSCA n’izo mpunzi mu gihe zikeneye ubuvuzi bwisumbuyeho.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, zashimiwe umusanzu wazo mu kugarura amahoro muri ako gace. Ukuriye Ingabo za Loni ziri muri Centrafrique, Lt Gen Daniel Sidiki Traoré, yazihaye imidali kubera ibyo bikorwa by’indashyikirwa.

Col Prof Alex Butera uyobora ibitaro by’u Rwanda biri muri ako gace, yavuze ko byo n’abasirikare barwanisha ibifaru bakorera mu gice kigoye kuko cyakunze kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro. Gusa yavuze ko inshingano zabo zakozwe neza, baharanira ubuzima bwiza bw’ingabo binyuze mu buvuzi cyo kimwe no kurinda abasivile.

Muri ako gace hari Batayo ebyiri z’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’ibitaro biri ku rwego rwo hejuru.

Abasirikare b'u Rwanda bari i Bria bashimiwe umusanzu wabo mu kugarura amahoro muri ako gace
Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ubwo yambikaga imidali ingabo z'u Rwanda
I Bria niho haba Ingabo z'u Rwanda zirwanisha ibifaru ndetse hari n'ibitaro byazo byo ku rwego rwo hejuru

Inkuru wasoma: Tujyane i Bria mu Ngabo za RDF zirwanisha ibifaru: Agace kabaye amatongo!




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)