Mu gihugu cya Indonesia haravugwa inkuru iteye agahinda aho ingona yamize umusore w'imyaka 14 wari hafi y'ikiyaga hanyuma abagize umuryango we n'abamuzi baza kuyishaka barayifata ndetse barayibaga bayisangamo umubiri w'uyu musore.
Uyu mwana w'imyaka 14 witwa Ricky Ganya yari yagiye gushaka ibinyamunjonjorerwa ku mugezi w'ahitwa Kuching muri Indonesia, ubwo yarimo ashakisha utwo dusimba nibwo ingona yaje maze ihita imufata iramukurubangana imujyana mu mazi hanyuma iramurya.
Ubwo iyi ngona yatwaraga uyu mwana Nyirasenge we yarabirebaga ariko nta kintu yari kubikoraho ahubwo yahise ahamagara abantu benshi maze abaka ubufasha bwo gufata iyo ngona bakayica bakayikuramo uwo mwana.
Bahise bacura umugambi wo kuyitega imitego myinshi bifashishije inkoko byaje gutuma iyi ngona isohoka aho yari yihishe iva mu mazi igera muri metero ashatu maze bahita bayifata barayizirika.
Amakuru avuga ko iyi ngona ikimara gufatwa yahise ikururwa izanwa ku nkombe z'amazi barangije bahita bayibaga bareba mu nda yayo ndetse baje gusanga muri iyi ngona ibice by'umubiri w'umuntu aho byemejwe ko ari iby'iyo ngimbi.
Muri Indonesia hakunze kuvugwa inkuru z'ingona zimira abantu ndetse mu myaka ishize iki gikoko cyariye abantu benshi cyane.
Source : https://impanuro.rw/2021/07/29/ingona-yamize-bunguri-umwna-ihita-yicwa/