Umuhanzikazi Britney Spears yasezeye burundu umuziki ku myaka ye 39 y'amavuko.
Amakuru dukesha ikinyamakuru BBC avuga ko Britney Spears yamaze gutangaza ko atazongera gukora umuziki ndetse ibi akaba ari nabyo byabaye imbarutso yo gusezera ku mirimo kwa Larry Rudolph wabaye umujyanama we mu bijyanye na muzika mu myaka 25 yari amaze akora umuziki.
Britney Spears yamamaye cyane mu ndirimbo nka Everytime, Criminal, Baby one more time n'izindi zakunzwe na benshi.
Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-ku-bafana-ba-britney-spears-nabakunze-umuziki-we/