Munyakazi Sadate n'umunyamakuru w'imikino Sam Karenzi bateranye amagambo kuri Twitter. Ni nyuma yuko Munyakazi Sadate yari amaze gutangaza amagambo agira ati " Twifurije ishya n'ihirwe mu mirimo mishya abavandimwe bari mu Rukiko rwo kuri @Radiotv10rwanda.
Bruno Taifa nzahora nemera ko uri Umunyamakuru mwiza mubihe byose genda uremere icyo gisata bakoherejemo ucyubakire Izina, mugenzi wawe nizere ko kuva kuri Micro ari Promotion nziza ".
Nyuma yuko Munyakazi Sadate atangaje aya magambo, Sam Karenzi yahise amusubiza mu magambo agira ati " Ni promotion nziza cyane haburaga gato ngo irute imwe baguhaye muri @rayon_sports bakugira perezida wa fan club ".