Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Kiyombe hafi y’Akarere ka Gicumbi, yahurijwemo abayobora Intara zombi, abayobozi b’inzego z’umutekano, abayobozi b’uturere ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ikora ku mupaka wa Uganda.
Hagaragajwe bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturiye umupaka wa Uganda muri utu turere birimo abakora ibikorwa bya magendu, abarembetsi n’abambuka imipaka mu buryo butemewe n’amategeko.
Abayobozi b’uturere bagaragaje uburyo Leta yashyize imbaraga mu mirenge ikora ku gihugu cya Uganda mu gufasha abaturage kubona serivisi bajyaga gukura muri Uganda, mu bikorwa byahubatswe birimo amasoko, amavuriro, imihanda, amashanyarazi, amazi, amashuri n’itumanaho.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko nyuma yo gusanga abaturage baragejejweho ibikorwa remezo bitandukanye, basanze hakwiriye gushyirwa imbaraga mu kurwanya abakora ibikorwa bitemewe.
Ati “Twasuzumaga ibibazo by’imiyoborere, imikoranire, umutekano cyane cyane bishamikiye ku bikorwa bikorerwa ku mipaka birimo gukumira no kurwanya cyangwa se no guca burundu abantu bambukiranya imipaka mu buryo butazwi.”
Yakomeje avuga ko basangiye amakuru n’ubumenyi n’abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Ntara y’Amajyaruguru kandi ngo ingamba bafatiyemo bizeye ko zizagirira umumaro abaturiye imipaka.
Ati “Habaye kwiyemeza twasuzumye ibyuho bihari ariko dusanga icyabikemura cyose ni ubukangurambaga bwihariye buherekejwe n’ibikorwa bimwe na bimwe birimo ubukangurambaga bwo kugira umudugudu utarangwamo icyaha, twabonye ko wagize akamaro turashyiramo n’izindi ngamba nyinshi kuburyo zigirira umumaro abaturage.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko abaturiye umupaka wa Uganda bubakiwe ibikorwa remezo byose bishoboka akabasaba kubiha agaciro bakirinda gukora ingendo za hato na hato zambukiranya umupaka mu buryo butemewe.
Ati “ Niba Umukuru w’Igihugu yarabahaye ibikorwa remezo byose hano ku mupaka nta mpamvu yo kwambuka umupaka bajya gushaka ibyo bahawe hano.”
Yakomeje avuga ko kimwe mu byo basanze kibura ari ubukangurambaga bwimbitse buhindura imyumvire y’abaturage, yavuze ko ubu bukangurambaga buzahurizwamo inzego zitandukanye aho ngo bazibutsa abaturage ko bakwiriye gukunda guhahira iwabo kurenza kujya mu gihugu cy’igituranye bashobora no guhurirayo n’ibyago.
Kuri ubu uturere dutatu nitwo dukora ku gihugu cya Uganda harimo Gicumbi ifite imirenge itatu, Burera ifite imirenge itandatu ndetse na Nyagatare ifite imirenge itandatu.