Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, washyikirije inteko uyu mushinga, yerekanye ko hari icyuho cyari mu itegeko risanzweho, kuko ritashyiragaho amategeko agenga ingendo zo mu muhanda yaba izo gutwara abagenzi cyangwa ibicuruzwa.
Yavuze ko uyu mushinga uzashyiraho amategeko atari ariho harimo n’ayo gutwara abagenzi n’ibicuruzwa mu nzira za gari ya moshi cyane ko Guverinoma y’u Rwanda iri gushyira ingufu mu bikorwa byo kubaka inzira zayo mu gihugu kugira ngo igihe hatangiye izi ngendo hazabe hari amategeko azigenga cyane ay’imikoranire y’inzego.
Abadepite ubwo bemezaga ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko bavuze ko rizanashyiraho amategeko arengera umutekano w’abagenzi n’ibicuruzwa by’abakora ingendo zo mu mazi.
Depite Imaniriho Clarisse yasabye ko hashyirwaho amategeko agena ko utwara ubwato agomba kuba abifitiye uruhushya nk’uko umushoferi utwara mu muhanda agomba kuba afite uruhushya rwo gutwara imodoka.
Ati “Nshaka kumenya niba hari uburyo bwashyizweho ku ruhushya rwo gutwara ubwato. Ubundi hari ahantu umuntu yabyigira [gutwara ubwato] igihe abikeneye?”
Depite Bakundufite Christine yavuze ko itegeko rigenga inzira zo mu mazi rigiye kwigwaho byimbitse gusa agaragaza ko hari ikibazo cy’uko nta mashuri ahari mu Rwanda umuntu yakwigiramo gutwara ubwato.
Yongeyeho ati “Hari ibihugu twumva ubwato bwaguye abagenzi bagapfira mu mazi. Turi gukora iki kugira ngo twizere umutekano w’abagenzi? Birakenewe ko habaho igenzura rihoraho ku buziranenge bw’ubwato buri gukoreshwa.”
Minisitiri Gatete yavuze ko hari Abanyarwanda bari gutorezwa muri Tanzania uko batwara ubwato n’uko babukora igihe bwahuye n’ikibazo, kuko mu Rwanda nta nzira z’amazi ziteye imbere zihaba.
Yongeyeho ko hari umushinga mu Rwanda wo kubaka ibyambu bine harimo ikizubakwa Nyamyumba muri Rubavu, Rusizi ahitwa Budiki, ikizubakwa mu Karere ka Karongi n’ikindi kizashyirwa mu Rutsiro ahitwa Nkora.
Yakomeje agira ati “Tuzi neza ko ingendo zo mu mazi zizaba ari ikintu gikomeye, rero tugomba kubitegura bihagije. Turashaka ko hashyirwaho amategeko kugira ngo zizakorwe neza.”
Abajijwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa gari ya moshi rigeze, yavuze ko inyigo yarangiye hasigaye gutegura uburyo uzashyirwa mu bikorwa cyane mu bijyanye n’amafaranga azakoreshwa ndetse ko hari gukorwa ibiganiro bigamije kurebera hamwe ingengo y’imari bizatwara.
Gusa yerekanye ko umuhanda wa gari ya moshi uzava Isaka muri Tanzania werekeza i Kigali biteganyijwe ko uzatwara miliyari 1,3$. Iki gice nikimara kuzura hazakurikiraho inyigo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi Kigali-Rubavu, witezweho koroshya ingendo zihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.