Inyubako yahoze ikoreramo Sonarwa iri gusenywa isimbuzwe ijyanye n’igihe (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gusenya iyi nyubako byatangiye mu ntangiriro z’iki Cyumweru nyuma y’uko iki kigo cyimutse kikajya gukorera ahazwi nka Peyaje mu nyubako zikoreramo RSSB.

Itangazo Sonarwa yashyize hanze rivuga ko kwimuka bigamije “gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali”.

Ntabwo kugeza ubu haratangazwa ibikorwa bigiye gukorerwa mu kibanza Sonarwa yari ifitemo inyubako, gusa amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko hagiye kubakwa inyubako ijyanye n’igihe.

Bivugwa mu gace Sonarwa yari iherereyemo, igishushanyo mbonera kigena ko hubakwa inzu nibura ifite amagorofa ari hagati y’umunani n’icumi.

Ku rundi ruhande, si ahari Sonarwa honyine hagiye kubakwa inyubako nshya kuko n’iruhande rwayo ahakoreraga Rhénanie-Palatinat hazashyirwa inyubako nshya.

Sonarwa niyo Sosiyete ya mbere nyarwanda yatangije ubwishingizi, hari mu 1975, ishinzwe na Guverinoma y’u Rwanda ariko ibarwa nk’ikigo cyigenga.

Hashingiwe ku mabwiriza yerekeye ibisabwa mu murimo w’ubwishingizi agena ko umwishingizi adafatikanya umurimo w’ubwishingizi bw‘igihe kirekire n’ubw’igihe gito, Sonarwa yavuyemo sosiyete ebyiri ari zo Sonarwa Life Assurance Company Ltd na Sonarwa General Insurance Company Ltd.

Sonarwa Life icuruza ubwishingizi bw’Amashuri y’Abana (Education endowment), ubwo kwizigamira (Pension), ubw’ubuzima (individual Life, Family protection and Group Life) n’ubwishingizi bw’inguzanyo (Loan Protection) naho Sonarwa General yo igacuruza ubwishingizi bw’ibinyabiziga, ubw’inkongi z’umuriro, ubwo gutwara abantu n’ibintu, ubw’impanuka zituruka ku murimo, kwishingira amafaranga ari muri banki cyangwa ava muri banki imwe ajya mu yindi n’ibindi.

RSSB ni umunyamigabane muri Sonarwa. Mu 2016 yongereye imigabane yayo ifata 100% muri Sonarwa Life ndetse yongera imigabane yayo igera kuri 79,6% muri Sonarwa General.

Ntabwo haratangazwa imiterere y'inyubako iteganyijwe gushyirwa muri iki kibanza
Gusenya iyi nyubako kugira ngo hubakwe ijyanye n'igihe byatangiye muri iki cyumweru
Sonarwa yari imaze imyaka myinshi ikorera muri iyi nyubako

Amafoto: Niyonzima Moise




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)