Iri zamuka ryatewe muri rusange n’uko icyorezo cya Covid-19 kiri kugenda gitsindwa hirya no hino ku Isi, cyane cyane mu bihugu bikorana ubucuruzi n’u Rwanda kurusha ibindi, birimo nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe andi masoko nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia na Pakistan yakomeje kwakira neza ibicuruzwa biturutse mu Rwanda, nubwo ingano yabyo yagiye igabanuka mu bice bimwe na bimwe.
Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byakorewe mu Rwanda mu buryo bwuzuye, byari bifite agaciro ka miliyoni 81.74$, inyongera ya 15.74% ugereranyije na miliyoni 70$ yari yacurujwe muri Mata uyu mwaka.
Ku rundi ruhande, ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga, ariko byabanje gutumizwayo bikongererwa agaciro mu Rwanda, byaragabanutse kuko byatanze umusaruro wa miliyoni 35$ zivuye kuri miliyoni 38$ zari zinjiye muri Mata uyu mwaka.
Ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho muri Gicurasi zakiriye ibicuruzwa biturutse mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni 39$, avuye kuri miliyoni 28$ muri Mata, inyongera ya 38.9%.
UAE yakiriye ibicuruzwa bingana na 47% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Gicurasi.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 13$ muri Gicurasi, bivuye kuri miliyoni 8$ muri Mata, inyongera ya 60%. Congo yakiriye 16% by’ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Gicurasi.
Mu bindi bihugu biza mu 10 bya mbere byakiriye umusaruro mwinshi w’u Rwanda muri Gicurasi harimo Ethiopia, Pakistan, Hong Kong, Singapore, Ghana, u Bwongereza, u Bushinwa n’u Buhinde.
Impungenge ku kinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bikomeje kwiyongera
Nubwo ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomeje kwiyongera, ibyo rutumizayo na byo bikomeje kwiyongera ndetse ku kigero kiruta icy’inyungu ituruka mu byo rwohereza mu mahanga.
Muri Gicurasi, u Rwanda rwatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 335$, zivuye kuri miliyoni 271$, inyongera ya 23%, bigatuma ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo kigera kuri miliyoni 218$, zivuye kuri miliyoni 162$ muri Mata, inyongera ya 34%.
U Bushinwa ni cyo gihugu u Rwanda rwatumijwemo ibicuruzwa byinshi muri Gicurasi, bifite agaciro ka miliyoni 74$, avuye kuri miliyoni 51$ muri Mata uyu mwaka. U Bushinwa bwatumijwemo 22% by’ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Gicurasi.
Tanzania iri ku mwanya wa kabiri aho yatumijwemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 28$, bingana na 8% by’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Gicurasi.
Ibindi bihugu byohereje ibicuruzwa byinshi mu Rwanda birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Kenya, Cameroon, Afurika y’Epfo, u Budage, u Busuwisi, Australie n’ibindi bisigaye, byohereje 27% by’ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Gicurasi.