Inzozi zabaye impamo: Ab’i Musanze batashye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa bwanyujijwe kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021 ubwo hizihizwaga imyaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye.

Ku rwego rw’Igihugu, Umunsi wo Kwibohora wizihirijwe mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ahatashywe Umudugudu w’Icyitegererezo ‘Kinigi IDP Model village’.

Umuhango wo gutaha uyu mudugudu witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira n’abandi

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo muri uyu mwaka Umunsi wo Kwibohora utizihijwe nk’uko bisanzwe, urugamba rwo guteza imbere igihugu no gukorera hamwe rukomeje.

Yagize ati "Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watashywe uyu munsi n’indi mishinga yubatswe n’Ingabo z’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego, byerekana ugushyira hamwe nk’Abanyarwanda kandi twabigize umuco. Ndashaka kubibashimira.’’

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi wakiranywe ubwuzu

Uyu mudugudu uherereye mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Musanze rwagati, wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda. Ugizwe n’inzu z’amagorofa zubakiwe imiryango 144 itishoboye.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi wubatswe mu buryo bugezweho ndetse ufite ibikorwaremezo byose by’ibanze hafi.

Izi nzu iyi miryango yatujwemo zubatswe mu buryo bw’amagorofa, aho buri imwe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ubwiherero n’ubwogero bubiri kandi bwose buri mu nzu n’igikoni cyo mu nzu.

Buri muryango watujwe muri izi nzu wahawe kandi ibikoresho by’ibanze birimo matelas, ibitanda, intebe na televiziyo.

Uyu mudugudu kandi wubatswemo ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, ivuriro, agakiriro kazajya gakorerwamo imirimo y’ubukorikori itandukanye, inzu izajya ikorerwamo ubworozi bw’inkoko, ibiraro n’ibindi.

Imirimo yose yo kubaka uyu mudugudu ugezweho wa Kinigi yarangiye itwaye 26 611 466 699 Frw arimo agera kuri 8 047 653 297 Frw yagiye mu bikorwa byo kubaka inzu zo guturamo, 1 589 619 026 Frw yagiye mu bikorwa byo kubaka ikigo nderabuzima na 3 350 166 058 Frw yubatse ikigo cy’amashuri n’irerero.

Ibikorwa byo kugurira imiryango ituye muri uyu mudugudu inka 102 n’inkoko 8000, kubaka agakiririro, gutera ubusitani n’ibiti by’imbuto byo byatwaye 1 874 637 199 Frw, mu gihe indi mirimo nko kubaka imihanda, kuhageza amashanyarazi gutera ibiti no guha ingurane abari bahatuye byatwaye arenga miliyari 11 Frw.

Abatujwe muri uyu mudugudu babwiye IGIHE ko banyuzwe no kuba ubuzima bwabo bugiye guhinduka kuko begerejwe ibikorwaremezo by’ibanze bakenera mu buzima bwabo.

Ndibabaje Assiel yavuze ko bari batuye ahantu habi, mu bajura ariko ubu bahawe amashanyarazi atuma barara batikandagira.

Yagize ati “Turabona ingoyi y’ubukene tumaze kuyisezerera, Leta y’ubumwe ni igitangaza, hari bamwe yakuye mu migina; ubu hano rwose ndishimye cyane kuba ndi hano ni ikigaragaza ko perezida anzi. Naravuze nti ariko kuki atandambirwa, anyicaje mu nzu nziza ntigeze mbona kandi ni amasaziro yanjye.’’

Yasobanuye ko hari byinshi bibohoyeho kuko bahawe ibitaro byiza bituma batazongera gusiragira bajya kwivuriza kure.

Ati “Abenshi babanje kwivovota bakituzana hano ngo bagiye kutwaka ibyacu, bamwe batangira guteza rwaserera ariko ubu bamaze kugaruka. Ubu aha iwacu benshi barahashaka ntibahabona, benshi bakunda kumpamagara. Uyu mujyi wacu uri gusatira uwa Ruhengeri (Musanze) kandi koko nibyo kuko turi mu nzu zigeretse.’’

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abaturage bakiriye inzu z’amasaziro yabo kandi bishimiye kuzituzwamo.

Ati “Ikindi hari n’ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, iby’amazi n’amashanyarazi, imihanda n’amashuri meza cyane, irerero ryiza cyane.[…] Abana babo bakiri bato hari abari baratinze kwiga kubera kujya kure cyangwa ibibazo turimo bya COVID-19. Ubu bagiye kubashyiriraho gahunda yihutirwa y’ukwezi ku buryo muri Nzeri bazajya gutangira barazamuye ubwenge no kubukangura.”

Yasobanuye ko abatujwe mu mudugudu bari mu byiciro birimo abakene batari bafite aho kuba, abari bafite inzu ziva n’izitajyanye n’icyerekezo.

Yakomeje ati “Bari kumwe n’abandi nabo bari basanzwe baturiye hafi aha ngaha,hafi n’aya mahoteli bimutse bagiye kuza mu buzima buhoraho bwiza kandi bufite na serivisi zose zikenerwa. Ndagira ngo tubishimire Umukuru w’Igihugu kuko ni we watanze umurongo. Yarahasuye, yarahabonye abona ibitagenda asaba ko bikosorwa. Uku ni ko kwibohora nyako!”

Mu gihe hizihizwa kwibohora ku nshuro ya 27, mu turere twose tw’igihugu hari ibikorwa hafi 2.580 byatashywe bizakomeza no gutahwa; birimo ibyo kubaka amashuri, ibyumba bisaga 22.000, hari kubaka imihanda, ibigega byo guhunikamo imyaka bisaga 110, guha abaturage amashanyarazi n’amazi hirya no hino mu gihugu.

Bimaze kumenyerwa ko buri tariki ya 4 Nyakanga ku Munsi wo Kwibohora, hatahwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abaturage badakunze kuba bafite amacumbi, mu rwego rwo kubafasha kwibohora ubukene no kwiteza imbere.

Mu 2020 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 26 hatashywe umudugudu nk’uyu ugezweho wubatswe mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Tabagwe.

Kuva mu 2016 iyi gahunda yatangira hamaze kubakwa imidugudu igezweho 82. Muri iyi midugudu igera kuri itanu irimo uwa Rweru, uwa Kazirankara-Nyundo, uwa Horezo-Kanyenyeri, uwa Karama, n’uwa Gishuro yatashywe na Perezida Paul Kagame.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira ni bo batashye ku mugaragaro Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira (ibumoso) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney bataha ku mugaragaro Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi
Abatujwe muri uyu mudugudu bavuze ko bishimiye ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira (iburyo) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney (ibumoso mu nguni) basuye umwe mu miryango yatujwe muri uyu mudugudu
Muri uyu mudugudu harimo n'ibitaro bigezweho bizajya bita ku buzima bw'abawutuye

Amafoto: Niyonzima Moïse




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)