Mu Ugushyingo 2013 ni bwo Col Karuretwa yagizwe Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu minsi ishize, yavuye kuri izi nshingano agahabwa indi mirimo mu nzego za gisirikare.
Irene Zirimwabagabo n’ubundi yakoraga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, ni we wahawe uyu mwanya aramusimbura. Yakoze mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’itangazamakuru nyuma yo kurangiza muri Kaminuza ya Notre Dame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Indiana.
Nko mu 2008 yari umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Kigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe guteza imbere Abagore, UNIFEM.
Kuri uyu mwanya yahawe, azaba yungirijwe na Keuria Sangwa wakoraga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu kuva mu myaka ya 2010.
Stephanie Nyombayire wari usanzwe mu mirimo ifitanye isano n’itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, yahawe undi mwanya agirwa Umunyamabanga Mukuru wihariye wungirije ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.
Umwanya mushya mu yashyizweho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ni uw’umuntu ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu Biro bya Perezida wa Repubulika aho izo nshingano zahawe Lt Col Régis Rwagasana Sankara. Mu 2019 ni bwo yazamuwe mu ntera avanywe ku ipeti rya Major.
Icyo gihe hari hashize iminsi mike abaye umunyeshuri wahize abandi mu masomo yasojwe muri uwo mwaka mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze.
Lt Col Régis Rwagasana Sankara yize mu Ishuri rya Gisirikare mu Bubiligi, ERM (École Royale Militaire) riri i Bruxelles.
Bisa n’aho izi nshingano yahawe zari zisanzwe zikorwa na Col Karuretwa ariko kuva uwahawe umwanya yariho ari umuntu utari umusirikare, byabaye ngombwa ko hashyirwaho undi mwanya uhabwa n’umuntu w’umusirikare nk’ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu Biro bya Perezida wa Repubulika.
Undi wahawe umwanya ni Juliana Muganza wagizwe umuhuzabikorwa wa gahunda za leta mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu gihe Vivianne Mukakizima we yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.
Aba bantu bose uko ari batandatu, bari basanzwe bakora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu myanya itandukanye n’iyo bariho uyu munsi. Bamwe bakoraga inshingano zijya gusa n’izo bahawe, mu gihe abandi bazikoraga ariko ku rwego rutandukanye n’urwo bashyizweho.