Iri banga, ryagufasha gutsinda amaganya y'isi-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Ntimukiganyire mutekereza iby'ejo, kuko ab'ejo baziganyira iby'ejo. Umunsi wose ukwiranye n'ibibi byawo" Matayo 6:34. Mwibuke ko Yesu yavuze ngo 'Uwo munsi uzatungura bamwe, basinze amaganya y'isi!'

'Rimwe nigeze kwicara Satani arantera ( natewe n'amaganya y'isi), mbona nta kiza na kimwe Imana yankoreye. Hari nko muri 2000 sinzabyibagirwa mvuye muri nibature. Uzi ko Satani adatinya n'urusengero? Yanteye mvuye muri nibature anyereka ukuntu Imana yanterereranye, yanyicishije umubabaro nta kiza nigeze mbona. Ndavuga nti 'Ariko ubu ko nkiri umusore muto, ibi bintu by'ivugabutumwa uwabireka nkazinga nkajya gushaka ibindi nkora?' Yewe, erega naragiye mbishyira mu bikorwa! Ngiye kumva numva ijwi rirambwiye ngo 'Uzinge ibyawe, ibyo naguhaye ubirekere aho!'

Ngiye kureba nsanga imyenda yose ni yo abantu bampaye, n'igikapu nicyo bampaye na Suvetoma (Sous vetements) nizo banguriye, nta kintu cyanjye na kimwe nari mfite! Mbura icyo nzinga Imana iranyihorera. Bigeze nimugoroba irambwira ngo 'Rero wavuze ibibazo byakugoye n'ibyo nagutereranyemo ntaragukorera. Fata urupapuro wandikeho ibyo nagukoreye' uzi ko nicaye nkabyandika umubababaro ukayoyoka numva! Uzi ko byo nabuze aho mbyandika?" Past Desire Habyarimana

Twige kubara imigisha bizaturinda amaganya y'isi

Muri iyi minsi hari ugutsikamira gukomeye, si abategereje urubyaro gusa: Yewe n'abacuruzi birabakomereye kubera ingaruka za Covid19, n'abiga birabakomereye, n'abubatse ingo birabakomereye. N'urubyiruko birarukomereye, yewe n'abashumba birabakomereye, nta muntu mwaganira ngo wumve atekanye. Hari ugutsikamirwa mu isi y'umwuka guteye ubwoba, hari ikirere kiremereye aho umuntu aterura isengesho akumva ntirirenze parafo! Hari ugutsikamirwa gukomeye aho abantu bumva hari igihu cy'umwijima gisa nkaho kibuditse ukumva nta bihe byiza bihari. Abantu benshi niko bamerewe mu mitima.

Muri iyi minsi rero yo gutsikamirwa, muri iyi minsi komeye itya, muri iki gihe ikirere twumva ko kidafungutse nagira ngo mbabwire icyo tugomba gukora. Mbere yuko mbabwira icyo dukwiye gukora, reka mbanze mbabwire icyo dukwiye kwirinda: Dukwiye kwirinda 'kwiganyira' kuko iyo bimeze bityo, bizana n'umwuka wo gucika intege, bizana no kwibagirwa nuko hari icyo Imana yakoze ku buzima bwawe. Bizana kandi no kunanirwa gusenga ukumva Bibiliya yose ni nk'ikayi y'umweru itanditsemo ikintu na kimwe. Yewe, no kuririmba bikanga ubusabane n'Imana bugapfa, yewe n'ubuabane na mugenzi wawe nabwo bukagira ikibazo.

Iyi minsi, ntabwo yoroheye abagenzi mu byukuri ntabwo ari ibihe byiza, ni ibihe bkomeye. By'umwihariko rero abagize 'Agakiza Hope Family'(Imiryango itegereje urubyaro) bo bafite umwihariko kuko gutegereza urubyaro igihe kirekire nabyo ni ikindi kizana gutsikamirwa kwihariye. Bibiriya iratubwiye ngo "Ntimukiganyire mutekereza iby'ejo, kuko ab'ejo baziganyira iby'ejo. Umunsi wose ukwiranye n'ibibi byawo."Matayo6:34

Hano, ntabwo kizira gukora project, ntabwo kizira gushyira kuri konte, nta n'ubwo kizira gutekereza iby'igihe kirerkire. Ariko iyo Bibiliya ivuga ngo'Ntimukiganyire iby'ejo' reka dufatemo ko: kwiganyira ni icyaha(Amaganya y'isi ni icyaha). Mwibuke ko Yesu yavuze ngo 'Uwo munsi uzatungura bamwe basinze amaganya y'isi!' uzi ko amaganya y'isi ajya kumera nk'ubusinzi, bigera igihe umuntu akibagira uko yitwa, apetit ikbura n'ibitotsi bikagenda! Ibintu byose bikagenda kubera kwiganyira. Kwiganyira nicyo kintu kibi kibasha umukristo, mwibuke ko ari nayo nkoni ikubita kwizera k'umuntu kukayoyoka kugashira pe!

Kwiganyira ni ikintu kibi, Yesu yaratwihanangirije aratubwira ngo 'Ntitukiganyire'. Wari uzi ko amaganya y'isi yimura Imana mu murokore agatakaza Yesu, agafata imyanzuro yo kuva mu byizerwa kubera kwiganyira! Ntabwo batubujije gupanga imishinga y'igihe kirekire, ahubwo baravuze ngo 'Ntimukiganyire iby'ejo'. Muribuka ko mu butayu Imana yababwiye kwegeranya Manu y'umunsi umwe, mu isengesho rya Data wa twese haravuga ngo 'Uduhe ifunguro ryacu ry'uyu munsi ' byari bishatse kuvuga iki? Byashakaga kuvuga ko Imana itarwanya imishinga, guhunika no gukira,… Imana yifuza ubusabane bwacu nayo buri munsi. Ibyo byaba urukingo cyangwa se umuti udutera kwiganyira.

Abataganyishwa no gutinda kubona abana, baganyishwa no kubura icyo babagaburira, abataganyishwa n'ibyo, baganyishwa n'ubushomeri bw'igihe kirekire. Narebye imibare iva mu bitaro by'indera honyine, aho bavuga ko mu gihe kitari kirekire(Mu myaka nk'2-3)bakiriye abantu bagize ikibazo cyo mu mutwe barenze ibihumbi bitatu. Birumvikana ko abo ni ababashije gutera intambwe bakajya kwa muganga, hari abandi bafite ibibazo by'agahinda gakabije kubera ihungabana n'ibyo banyuzemo. Kwiganyira ni ikintu gikomeye, Imana yifuza ko dusabana nayo buri munsi.

Imana ukayigarukaho ukayibwira ngo'Wakoze kumpa amahoro y'uyu musi, wakoze kumpa ibyishimo by'uyu munsi, wakoze ko wandinze nkaba nagiye mu muhanda nkagaruka. Njya mbona abantu bumva ko ari abahanga, ariko gutwara imodoka ntugonge wagira ngo hari ubuhanga burimo cyane? Yewe, utanagonze wowe bakugonga! Hanyuma se, nta bantu uzi bakatiwe kubera kugonga, agakatirwa umwaka cyangwa ikindi gihe kubera ko yagonze? Hanyuma se wowe igihe uva mu rugo ugataha amahoro, si ubuntu?

Nta bantu bava mu rugo bapanze imishinga bumva ntacyo bitwaye, hanyuma bagataha mu bitaro? yewe hari n'abataha muri moruge(Morgue) kandi harimo n'abakiranutsi. Imana ni yo ikurinda ikakubera ingabo igukingira, ikagufasha mu buzima bwa buri munsi ntabwo ukwiriye kwiganyira. Ahubwo ukwiye kumenya ko Imana ikiri umutabazi wawe, ikiri umurengezi wawe n'umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Ukarushaho kuyiringira, ukayigarukaho buri munsi. Bibiliya iravuga ngo'Uduhe ifunguro ryacu ry'uyu munsi'

Umuririmbyi yararirimbye ngo'Bara iyo migisha nonaha ntugire uwo usigaza, bizagutangaza ukuntu ari myinshi'. Hari abakurushije amajyambere, abandi bagutanze kubyara, yewe abana barakuze. Ni byiza ko babyaye nawe uzabyara mu gihe cyawe, ariko bara imigisha nubwo utarabona abana hari ibindi ufite abandi bantu badafite. Nyamara hari benshi cyane bifuza kumera nkawe: Nibura nawe umugabo muracyakundana, nibura nawe haracyari ibindi Imana yakoze ukwiye kubara.

Erega Imana yagize neza, ushobora gusanga ibyo itaragukorera ari nka 3 cyngwa 4-5. Ariko mu buzima kuva ubayeho, ntuyikamire mu kitoze hari ibindi byiza Imana yakoze. Ni ukuri Imana yarakoze! Imana yarakoze ikwiriye gushimwa.

Hanyuma rero wige kubara imigisha, ni ryo banga ryo gutsinda Satani, azatsindwa ku buzima bwawe . Niwiga kubara imigisha Satani azatsindwa kandi bizatuma utsinda amaganya y'isi!

Reba hano iyi nyigisho yose

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Iri-banga-ryagufasha-gutsinda-amaganya-y-isi-Pst-Desire-Habyarimana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)