Isezerano Nsabimama Aimable yahaye abakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa APR FC uherutse gusinyira iyi kipe avuye muri Police FC, Nsabimana Aimable yabwiye abakunzi b'iyi kipe ko akiri umwe wabahaga ibyishimo ndetse ko azakora ibishoboka byose akageza iyi kipe mu matsinda ya CAF Champions League afatanyije na bagenzi be.

Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi 6 iyi kipe iherutse gusinyisha, akaba yaherukaga muri iyi kipe 2018 ubwo yajyaga gukina mu Buhinde.

Aganira n'urubuga rwa APR FC, Nsabimana Aimable yavuze ko kugaruka muri iyi kipe byamushimishije kuko ari yo kipe yagiriyemo ibihe byiza.

Ati "Ni ibintu byashimishije cyane kugaruka muri APR FC kuko iyi niyo kipe nagiriyemo ibihe byiza kuva natangira gukina umupira w'amaguru, igihe nagarukaga mvuye gukina hanze y'u Rwanda, buri gihe nahoraga ntekereza kugaruka muri APR FC, rero ni ibintu byanshimishije cyane rwose.'

Yakomeje abwira abafana b'iyi kipe ko azafatanya na bagenzi be bakageza ikipe mu matsinda ya CAF Champions League kuko ari cyo kintu atakoze ubwo yari muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Ati "Intego ngarukanye mu ikipe ya APR FC ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, ikindi nkafatanya na bagenzi banjye kugeza ikipe ya APR FC mu matsinda ya CAF Champions League kuko niyo ntego, ibyo ntakoze nyirimo ndashaka kubikora ubu.'

"Icyo nabwira abafana ba APR FC ni uko nkiri Aimable wa wundi wa kera wabahaga ibyishimo mbere nkiri mu ikipe, ubu rero muri ibi bihe tugiye kubana nzakora ibishoboka byose kugira ngo ngeze ikipe mu matsinda ya CAF Champions League, namwe abafana muzatube hafi mudushyigikire, kuko ibikombe byo mu Rwanda birahari icyo dushyize imbere ni ukujya mu matsinda maze ibikombe byo mu Rwanda nabyo tugakomeza kubitwara.'

Nsabimana Aimable mu Rwanda yakiniye amakipe arimo Marines FC, APR FC yavuyemo ajya gukina mu Buhinde muri 2018, 2019 ahita agaruka mu Rwanda ajya muri Police FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

Nsabimana Aimable yijeje abakunzi ba APR FC ko bazagera mu matsinda ya CAF Champions League



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/isezerano-nsabimama-aimable-yahaye-abakunzi-ba-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)