Uyu musore waririmbye indirimbo ziri mu zikunzwe n'urubyiruko rwinshi, mu minsi ishize byavuzwe ko yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ikiyobyabwenge cy'urumogi.
Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwamuburanishije we n'undi bari bakurikiranywe hamwe, rwabahamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n'Ubushinjacyaha.
Yaregwaga hamwe na Nziza Olga bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n'ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nkabyo.
Ubwo hasomwaga umwanzuro ku rubanza rw'aba bombi ku wa Mbere, tariki 19 Nyakanga 2021, Umucamanza mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gasabo, yavuze ko bahamwa n'icyaha kandi bakaba batsinzwe.
Umucamanza yavuze ko aba bombi bahanishijwe igifungo cy'umwaka umwe gisubitse mu gihe cy'umwaka umwe ndetse bagatanga ibihumbi 10 Frw y'amagarama y'urubanza ajyanye n'imirimo yakozwe n'Urukiko.
Aba bombi bahise barekurwa ariko bakazakomeza kugengwa n'amabwiriza ashyirwaho n'amategeko agamije kurangiza kiriya gihano bakatiwe kabone nubwo bazaba bari hanze ariko hari uburenganzira bumwe na bumwe bazaba bakomweho.
Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ish-Kevin-yahamijwe-icyaha-cyo-gukoresha-ibiyobyabwenge