Ishimwe rya Nolla Izere ku mubyeyi we yariny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
'Mama' yabaye indirimbo ya mbere kuri Album uyu muhanzikazi ari gutegura, mu rwego rwo kugaragariza Nyina urukundo amukunda n'ishimwe afite kuri we.

Iyi Album itarabonerwa izina izaba iriho indirimbo icyenda. Ni mu gihe uyu muhanzikazi amaze gukora esheshatu. Arifuza ko iyi Album izajya hanze mu 2021.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MAMA' YA NOELLA IZERE

Album ya Noëlla Izere izaba igaragaza imbaraga ze mu muziki wa gakondo amaze mo igihe kitari gito n'ubutumwa bwagutse kuri sosiyete.

Mu ndirimbo esheshatu amaze gukora, yahisemo ko indirimbo 'Mama' ariyo iba iya mbere kuri Album ye mu rwego rwo kugaragariza Nyina urukundo amukunda.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Noëlla yavuze ko yanditse iyi ndirimbo bitewe n'ibintu byiza Nyina yari amaze kumukorera. Avuga ko byaje byiyongera ku bindi byinshi amucyesha kuva akiri muto.

Uyu mukobwa yavuze ko atabona uburyo avuga ishimwe afite kuri Nyina, ariko ko ari umuntu w'ingirakamaro acyesha byinshi.

Ati 'Ibihe byose twagiranye ni ibihe byiza, ni ibihe utagirana n'undi muntu uwo ari we wese, birihariye. Natekereje kuri iyi ndirimbo hari ibyabaye, hari ibyo yankoreye numva ko nkwiriye kumushimira, mbona ari ubwo buryo bwo gukoresha.'

Uyu muhanzikazi yavuze ko n'ubwo iyi ndirimbo yayikoreye umubyeyi we, ariko abantu bose bashobora kuyifashisha bakayitura ababyeyi babo.

Izere avuga ko yasohoye indirimbo atarayumvisha umubyeyi we, kuko ashaka kumutungura. Yavuze ko ari Nyina, ari inshuti ye ya hafi, imuhora hafi, agisha inama, akanabwira buri kimwe.

Muri iyi ndirimbo 'Mama' avugamo urukundo rudasanzwe umubyeyi agirira umwana, ishimwe ku Mana yamuhaye amahirwe yo kubona umubyeyi we n'ibindi.

Umuhanzikazi Noëlla Izere yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Mama' y'ishimwe afite kuri Nyina

Noëlla Izere yavuze ko ari gutegura Album ye ya mbere ashaka kuzasohora mu 2022

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAMA' YA NOELLA IZERA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107731/ishimwe-rya-noella-izere-ku-mubyeyi-we-yarinyujije-mu-ndirimbo-ya-mbere-kuri-album-ye-vide-107731.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)