Ibitaramo Israel Mbonyi yagombaga gukorera mu Burundi byahagaritswe nyuma y'uko Minisiteri y'Umutekano y'iki gihugu itangaje ko ntabyo bazi kuko nta burenganzira basabye.
Umuhanzi Israel Mbonyi amaze iminsi ateguza abantu ibitaramo bye azakorera i Burundi mu kwezi gutaha kwa Kanama tariki ya 13, 14 na 15.
Minisiteri y'Umutekano mu Burundi, binyuze kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, yatangaje ko iby'ibyo bitaramo ntabyo izi.
Yagize iti "Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Ntarabona uburenganzira bw'abayobozi b'u Burundi babifitiye ububasha.''
Iki gitaramo gihagaritswe mu gihe uyu muhanzi imyiteguro yacyo yari igeze kure cyane ko yari yamaze no gusinya amasezerano na sosiyete yagiteguye ihagarariwe na Kavukire.
Uretse uyu muhanzi na Bruce Melodie nawe aratagenya gutaramira mu Burundi tariki 29 na 29 Kanama 2021mu bitaramo yise Kigali World Tour.