Kompanyi Broad Group, ikorera mu Bushinwa, ikora ibikorwa bitandukanye by'ubwubatsi, ni agahigo gakomeye bakoze ko kubaka inyubako y'amagorofa agera ku 10 mu gihe kirenzeho gato umunsi umwe. Iyi sosiyete yubatse inyubako yubatswe mu mujyi wa Changsha mu Bushinwa. Mu kubaka iyi nyubako ifite n'ubushobozi bwo guhangana n'umutingito, iyi Kompanyi yakoresheje ibice bya moderi bizwi ku izina rya 'Living Building System '.
Living Building System 5D, ni uburyo Broad Group bakoze byoroshye gutwara no kwinjizamo ibikoresho mu nyubako no kubiteraterana mu kanya gato cyane, barabanza bakubaka inzu mu gishushanyo hanyuma ibikoresho byose bikagera ku cyubakwa n'amamashini yabugenewe akazi kagakorerwa rimwe.
 Amakuru y'urubuga constructionglobal, avuga ko Broad Group, yari igiye gukoze andi mateka mu mwaka wa 2012, yari igiye kubaka umunara muremure ku isi muri Changsha kuri 838m, wari kuba ufite uburebure bwa metero 10 zisumba umunara wa Burj Khalifa i Dubai, Isosiyete yavuze ko yashoboraga gukora iyi nyubako yitwa Sky City, mu mezi umunani gusa. Ariko, kubera kutakira ibyemezo, ntabwo yigeze yubakwa.