Itoze kuba umwiringirwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami (1Abakorinto 15:58).

Ugomba kwiyemeza kuba umwiringirwa ku nshingano zose uhawe. Akamaro ko kuba umwiringirwa mu bukristo ntitwakavuga ngo tukarangize. Bifite agaciro gakomeye mu buryo bibasha guhindura umuntu utunganiwe muri buri gace k'ubuzima bwawe.

Ndibuka inkuru y'umugabo w'umukire n'umukwe we. Uwo mukire yahaye umukwe we amafaranga menshi maze amusaba kubaka inzu iruta izindi muri uwo mujyi. Umukwe aramwumvira amaze kurangiza iyo nzu, ashyira sebukwe imfunguzo. Uwo mugabo w'umukire arazakira, ariko azimusubiza avuga ati 'Natekereje ikintu cyiza nagukorera n'umukobwa wanjye, ni yo mpamvu nagusabye kubaka inzu iruta izindi mu mujyi. None akira imfunguzo inzu ni iyanyu'.

Aho gusakuza ngo anezerwe, umukwe we akubitwa n'inkuba. Yari yarakoresheje ibikoresho bitari byiza anakoresha abakozi ba macye ngo bubake iyo nzu. Ntabwo iyo nzu yari nziza nk'uko yabivugaga. None kubw'agahinda asanga ko igihe yatekerezaga ko ari kubakira undi muntu, mubyukuri yari ari kwiyubakira.

Ese uri umwiringirwa ute kuri shobuja cyangwa ku mushumba wawe? Uri umwiringirwa ute ku murimo Imana yaguhamagariye? Igitabo cy'inyunguramagambo gisobanura ijambo umwiringirwa ko ari umuntu 'Witabira inshingano ze, indahemuka by'ukuri, afite ubwitange nyakuri, kandi ntarangare igihe ari ku nshingano ze cyangwa imirimo ashinzwe'. Umuntu w'umwiringirwa aba yariyemeje, ari umwizerwa kandi akwiye icyizere.

Hari igihembo gikomeye mu kuba umwizerwa. Bibiliya iravuga iti 'Umunyamurava (umwiringirwa) agwiza imigisha myinshi 'Imigani 28:20. Kuba umwiringirwa bizabyara gutunganirwa, kuzamurwa no kuzamuka mu butunzi mu buzima bwawe.

Ikirenzeho Yesu yavuze ko ababa abiringirwa ku kantu gato bazashyingwa byinshi (Matayo 25:21) kuko uba umwizerwa muri bike aba n'umwizerwa muri byinshi (Luka 16:10). Rero kuba umwiringirwa ni inzira yemewe yo kuzamurwa.

Ijambo ryo kwatura:

Ndi umugaragu w'umwiringirwa mu nzu y'Imana kandi nahamagawe mu busabane n'umwana wayo Yesu. Umwete w'inzu ya Data warakongeje, uragurumana muri jye kandi ukantera gushaka ibinezeza Imana, atari ukubishakisha gusa, ndetse no kubikora. Umutima wanjye upfundikanye n'uw'Imana kandi ndangamira gusohoza imigambi ye mu isi yanjye, mu mbaraga z'Umwuka Wera.

Inkomoko: 'Urusobe rw'Ibiriho' igitabo cyanditswe na pastor Chris na Anitha Oyakhilome

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Itoze-kuba-umwiringirwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)