Itoze kubabarira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nuko rero nk'uko bikwiriye intore z'Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w'imbabazi n'ineza no kwicisha bugufi n'imbabazi no kwihangana, mwihanganirana, kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n'undi. Nk'uko Umwami wacu yababariye, abe ari ko namwe mubabarirana (Abakolosayi 3:12-13).

Ndizera ko ushaka gutunganirwa no kuba umutsinzi. Kugira ngo ibyo bibeho, ugomba kwitoza kubabarira. Babarira umugabo wawe, umugore wawe, mwene so, ababyeyi bawe n'inshuti zawe, babarira shobuja, abo mukorana n'abandi. Babarira abagukoshereje bose, n'aho byaba bikubabaje bite. Bababarire nonaha maze ureke Imana ikore igitangaza mu buzima bwawe!

Impamvu abantu benshi badakira cyangwa imigisha y'Imana ikabarenga ni uko banga kubabarira.Yesu yerekanye ibi akoresheje inkuru y'umugabo wari urimo amafaranga menshi atabashaga kwishyura. N'ubwo umwenda we yawusonewe, we yanze kubabarira mugenzi we w'umugaragu, maze atakaza za mbabazi yari amaze guhabwa (Matayo 18:23-35).

Nutababarira abagukoshereje, ntabwo uzaba ugumye muri Yesu kandi ntabwo amagambo ye azaba agumye muri wowe (Yohana 15:7). Kutababarira bizahagarika amasengesho yawe ntasubizwe kandi bikwibe gutunganirwa kwawe (Mariko 11:24). Bizazana ubusharire mu mutima wawe, nabwo buguhumanye wowe n'abakuri iruhande (Abaheburayo 12:14, 15). Ikirere kirimo ubusharire n'amakimbirane gitera igihirahiro no gukora ibibi byose (Yakobo 3:14-16), kandi birumvikana ko ibyo bihagarika gutemba kw'ibitangaza.

Yesu yavuze ko tugomba kubabarira iteka iyo dukoreshejwe. Ikirenzeho, yatweretse ko bishoboka kubabarira umuntu uwo ari we wese, n'aho byaba bikomeye bite, wibuke ko yarezwe arenganywa, agakubitwa bikabije ndetse akabambwa, ariko nta jambo na rimwe yavuze, ibyo yakorewe byose yabyakiriye bucece (Yesaya53:7). Amaze kubambwa, ntawe yigeze avuma cyangwa ngo agire uwo atera ubwoba, ahubwo yarabasengeye (Luka 23:24).

Ufite ubushobozi wahawe n'Imana atari ubwo kubabarira gusa, ahubwo n'ubwo gukunda abaguhemukiye, n'aho byaba bigoye cyangwa bikomeye bite.

Isengesho

Dawe, nkurikije Ijambo ryawe, mbabariye abampemukiye bose. Mbabohoye ku kirego cyose n'ubusharire nabashyiragaho aka kanya, kandi ntangiye kugendera mu rukundo kuri bo mu izina rya Yesu. Amen!

Source: 'Urusobe rw'Ibiriho' Igitabo cyanditswe na pastor Chris na Anitha

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Itoze-kubabarira.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)