Itoze kugira gahunda (Discipline) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n'ikintu cyose (Abakorinto 6:12).

Uretse ibyo waba utekereza, gutunganirwa ntabwo bipfa kwizana gusa kandi ntabwo bibaho kubw'impanuka. Ntabwo ubasha gutunganirwa utabikoreye gahunda. Ni ukuvuga ngo gutunganirwa ntabwo bizaza ngo bikwiture ku bibero nk'ipapayii ihiye ihanuka ku giti cyayo. Ugomba kubitegura, kandi iyi ni yo mpamvu gahunda ari ngombwa.

Imwe mu nzira yo kuzana gahunda mu buzima bwawe ni ukwishyiraho ibintu by'akamenyero keza. Akamenyero ntabwo umuntu akavukana, ni ikintu umuntu yiga mu gihe runaka. Kabyarwa n'ibikorwa umuntu akora akajya abisubiramo, maze byamara kumufata bikarema ubuzima bwe. Imiterere yawe ni igiteranyo cy'ibikorwa by'akamenyero kawe. Mu yandi magambo, utangira wimenyereza ibintu, ariko ku iherezo ibyo wimenyereje ni byo bikuyobora. Iyi ni yo mpamvu kwiremamo akamenyero keza ari ngombwa cyane.

Kugira ngo uhagarike akamenyero kabi ufite, ugomba kugasimbuza akandi keza! Imana yaduhaye ijambo ryayo ngo riyobore ibitekerezo byacu, akamenyero kacu, imiterere yacu, ndetse n'ibitubaho mu mu buzima. N'ubwo umwuka wawe wavutse bundi bushya, uracyakeneye gukomeza guhindura ubwenge bwawe ukoresheje Ijambo ry'Imana (Abaroma 12:2). Uko urushaho kumara igihe mu Ijambo ry'Imana no mu isengesho, ugenda wiremamo akamenyero keza kandi ubuzima bwawe bugenda burushaho kwishyira ku murongo w'Ijambo.

Mu 1Abakorinto 6:12, Pawulo intumwa avuga atabica hirya ko yanze kuba umugaragu w'ikintu icyo ari cyo cyose. Ikibabaje ku bantu bamwe, ubuzima bwabo bukurikira ibikurura ibyiyumviro byabo, maze bikarangira batwawe n'akamenyero kabarimbura. Ariko Imana Yo ishaka ko utegeka akamenyero kawe, imiterere yawe ndetse n'ibiba mu buzima bwawe.

Ubukristo ni ubuzima burenga ibyumviro (amarangamutima), rero nta mpamvu ugomba kubohwa n'ikintu icyo ari cyo cyose muri iyi si, iyo wita ku ijambo mu buryo bwuzuye, nta yindi mbuto yabivamo uretse gutunganirwa.

Ijambo ryo kwatura

Ntabwo nca imanza nkurikije ibyo mbona, nta n'ubwo mfata ibyemezo ngendeye ku byo amatwi yanjye yumvise, kuko Imana, binyuze mu Ijambo ryayo no mu Mwuka wayo, yanyambitse imbaraga n'ubushobozi byo kwiremamo akamenyero keza kajyanye n'ubuzima bushya mfite muri Kristo Yesu.

Source: 'Urusobe rw'Ibiriho' Igitabo cyanditswe na pastor Chris na Anitha

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Itoze-kugira-gahunda-Discipline.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)