Iwacu Muzika Festival: Naason yavuze uko kuvu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Naason Solist na Edouce Softman babaye abahanzi ba gatandatu baririmbye mu ruhererekane rw'ibitaramo by'iserukiramuro rya Iwacu Muzika Festival riri kuba ku nshuro ya Gatatu.

Bombi bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo bakoze mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021, gitambuka imbonankubone kuri Televiziyo y'u Rwanda.

Naason Solist yagize izina rikomeye abicyesha indirimbo zirimo 'Nyigisha' yanitiriye Album ye, ni mu gihe Edouce Softman yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Urushinge'.

Nshimiyimana Naason [Naason] asanzwe ari umuhanzi w'umwanditsi w'indirimbo warambitse ibiganza ku ndirimbo za benshi mu bahanzi zikunzwe hanze aha!

Avuka mu muryango w'abanyamuziki barimo Viccy, David, Carine, Producer Jackson Dadoe n'abandi. Uyu musore yatangiye amashuri abanza azi gucuranga gitari yigishijwe na Se, ndetse yacurangiye korali Agape yo mu Gakinjiro, Korali Hoziyana n'izindi.

Ibijyanye no gutunganya indirimbo yabyigishijwe na Producer Jackson Dadoe. Muri iki gitaramo, Naason yavuze ko kuvukira mu muryango w'abahanzi byamubereye akabando yicumba mu muziki kugeza n'ubu, abishimira Imana.

Agereranya kuvukira mu muryango w'abahanzi no gutera ibuye rimwe ukica inyoni ebyiri. Ati 'Burya iyo uri kwiga ikintu ukigira kure bitandukanye n'uko waba uri ukigira mu rugo. Rero byaranyubatse, nibyo byankomeje, ikindi byaranyorohereje mu muziki wanjye.'

'Kuko urumva natangiye umuziki nikorera na Production, nicurangira ndazicurangira, nkaziyandikira, nkaziririmbira urumva undi mukoro nari mfite ni ukuzigeza kuri Radio gusa."

Uyu muhanzi yavuze ko Album 'Nyigisha' aherutse gushyira ku isoko yasubiyemo mu buryo bwa Accoustic yamwongereye umubare w'abafana, abayishimiye barabimugaragariza.

Muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo nka 'Nyigisha', 'Amatsiko', 'Ubufindo', 'Undwaza umutima', 'Umunyenga' ndetse na 'Abisi'.

Edouce Softman wabanje ku rubyiniro muri iki gitaramo, yavuze ko yatangiye umuziki akunda byihariye abarimo Miss Jojo, Rafiki, Tom Close n'abandi.

Avuga ko urugendo rw'umuziki we rugizwe no kuba yaratangiye umuziki akiri ku ntebe y'ishuri n'ikindi gice cy'iki gihe yari amaze gusoza amasomo.

Uyu muhanzi yavuze ko akiri ku ishuri atakoraga umuziki nk'uko yabyifuzaga, kandi ko umuryango we wamwibutsaga kubanza gusoza amasomo mbere yo kwinjira mu muziki.

Avuga ko agisoza amasomo yashyizemo imbaraga nubwo hari aho bitagiye bigenda, ariko yishimira aho ageze. Muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo 'Akandi ku mutima', 'My Love', 'Urushinge' n'izo aherutse gusohora.

Edouce yaririmbye indirimbo 'My Love', 'Urushinge' n'izindi


Umuhanzi Edouce Softman ni we wabanje ku rubyiniro 


Edouce yavuze ko yatangiye umuziki akunda byihariye abarimo Miss Jojo, Rafiki 



Edouce yavuze ko umuziki w'u Rwanda uri gutera imbere

Edouce aganira n'Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wayoboye iki gitaramo

Naason yaririmbye indirimbo Nyigisha yitiriye Album aherutse gusubiramo mu buryo bwa Accoustic

Naason yavuze ko yatekereje gusubiramo indirimbo ze kubera ubusabe bw'abafana

Uyu muhanzi yavuze ko kuvukira mu bahanzi ari nko gutera ibuye rimwe ukica inyoni ebyiri



Uyu muhanzi yavuze ko yari akumbuye gutaramira abafana be 

Naason na Edouce baririmbye mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival riri kuba ku nshuro ya Gatatu

KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO CYA IWACU MUZIKA FESTIVAL CYAGENZE



AMAFOTO: Bjc Official-EAP



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108174/iwacu-muzika-festival-naason-yavuze-uko-kuvukira-mu-muryango-wabahanzi-byamufashije-mu-git-108174.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)