Nimuhumure munezererwe urugendo rw'agakiza, Yesu ni we wavuze ngo 'Abarushye n'abaremerewe munsange ndabarura'. Nta muntu wo ku isi ujya uvuga bene ibyo bintu, kuko ntawe ushaka indushyi, ntawe ushaka abaremerewe.
Munezererwe urugendo kandi muhumure, Yesu yiteguye kuruhura: Abantu bose barushye, abantu bose byashobeye, abantu bose batazi igikurikiraho, abantu bose batazi inzira n'ibyo gukiranuka. Abaguye bagasubira inyuma, ababuze amahoro batazi uko bari bubigenze, abantu bose ibyaha birembeje, arabakiza akabaruhura. Yesu azi uburyo aribugukiza icyaha, umuruho ndetse n'agahinda.
Kumenya Yesu rero no kumusobanukirwa, bituma wiyemeza kunezererwa urugendo. Ukavuga ngo 'Sinzi imisozi nzacamo, sinzi amataba n'ibihanamanga nzacamo, sinzi ibikomeye nzahura nabyo, ariko mpisemo kunezererwa urugendo bitewe n'ibyo mpagazemo, bitewe n'uwo tugendana.
Rero nshuti y'Imana, ibihe byikumaramo imbaraga kuko birahinduka! Ibihe byikumaramo imbaraga ngo ushoberwe iby'uru rugendo, ngo utakaze umunezero w'urugendo rw'agakiza. Ibihe nk'ibi byikwibagiza Yesu mugendana, si wowe wamukunze mbere, ni we wagukunze mbere, si wowe wamushatse ni we waje kugushaka!
Ntushobora kunezererwa urugendo utizera Yesu
Yesu arifuza ko wamwizera, kuko nutamwizera uzabihirwa n'urugendo wongere ubihirwe! Ni ryari umuntu anezererwa urugendo rw'agakiza? Ni igihe amenya uwo bagendana uwo ari we
Ese ni uko Imana iyobewe yuko uzaca ahantu mu mimisozi no mu bibaya? Imana irabizi, ariko iravuga ngo "Hitamo kunyizera kuko njyewe mfite ubushobizi bwo kuringaniza n'ahataringaniye! " Erega yari ibizi ko uzaca n'ahataringanjye, yari ibizi ko bizagusaba rimwe na rimwe ko uterera ubundi ukamanuka.
Yavuze ko itatwohereza mu rugendo rw'agakiza turi twenyine. "bi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati"Ni we mfashe ukuboko kw'iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza Abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n'amarembo ntazugarirwa."Yesaya 45:1
Imana ni yo yagambiriye uko, izakujya imbere muri uru rugendo rw'agakiza uyizere. Abari muri Kristo Yesu, hari ibintu mubona bitaringaniye, hari ibihe mubona bidahuza, ariko yaravuze ngo nimunyizere nzabajya imbere ahataringaniye mparinganize.
Imana yari ibizi ko uzahura n'ibikomeye, yabwiye Kuro ngo nzamenagura inzugi z'imiringa n'ibihindizo by'ibyuma mbicemo kabiri. Inzujyi z'imiringa, ni ubwo buzima bukomeye urimo gucamo wibaza niba ari wowe, ukabiburira igisubizo. Ariko n'ibyo byose Yesu afite uko yabigenza.
Ndakwinginze guma mu rugendo, kandi wongere urunezererwe! Ntabwo Yesu yaje kukubabariza ubuzima, ntabwo yaje kukwikoreza imisaraba, ahubwo ari imbere yawe ngo agende aringaniza ahataringaniye.
Icyo Imana yatugeneye Ku munsi wa 7, mu minsi icumi y'amasengesho mu ntego yo "Kuyoboza Imana inzira". Iyi nyigisho yose hamwe n'byiza byose byaranze uyu munsi, wabireba hano.
Source : https://agakiza.org/Iyemeze-kunezererwa-urugendo-Pst-Hortance-Mazimpaka.html