CP John Bosco Kabera yabivuze agaragaza uko iyubahirizwa ry'amabwiriza amazeho iminsi yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo gahunda ya Guma mu Rugo na Guma mu Karere.
Ubwo hashyirwaho amabwiriza mashya yashyize Umujyi wa Kigali n'Uturere umunani muri gahunda ya Guma Mu rugo, hanashyizweho uburyo abantu baskaha kujya mu bikorwa byihutirwa bajya basaba impushya zo kugira ngo bagende.
CP John Bosco Kabera avuga ko icyagaragaye muri iyi minsi 10 ishize abantu bashyize imbaraga mu byatuma barenga kuri ariya mabwiriza bakava mu ngo zabo cyangwa mu Turere.
Ati 'Byagiye bigaragara ko iyo ari gahunda ya Guma mu rugo, urugo ruba ruto, yaba ari Guma mu Karere, Akarere kaba gato nyine urumva ko biba bikomeye.'
CP John Bosco Kabera avuga ko muri iyi minsi 10 gusa ishize, Polisi y'u Rwanda yakiriye ubusabe ibihumbi 99 bw'abifuza impushya zo kugenda.
Muri bariya bantu, harimo ibihumbi 75 basabye banyuze ku rubuga rwa internet ndetse n'ibihumbi 24 bw'abasabye bifashishije telephone.
Muri bo kandi, abantu ibihumbi 57 bahawe impushya basabaga mu gihe abandi bagera mu bihumbi 41 batazemerewe.
Ati 'Ariko ndagira ngo twibande kuri aba bantu bahawe impushya bigaragara ko bari kuzikoresha nabi. Ubundi abari muri gahunda ya guma mu rugo iyo usabye uruhushya ntabwo urusabira mugenzi wawe mutabana mu rugo kuko n'iyo mubana mu rugo na we ararwisabira.'
Mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje, Polisi y'u Rwanda yerekanye umuturage wari warahawe uruhusa rwo kujya kubakisha iminara mu Turere twa Rulindo na Gakenke ariko abapolisi bakaza kumufatira mu Karere ka Kicukiro ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera.
UKWEZI.RW