Juno Kizigenza yasubije abakomeje kumuhata igitutu ku ndirimbo aherutse gushyira hanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze ifoto iteguza abakunzi be indirimbo ye nshya abantu benshi batandukanye iyo foto ntibayivuzeho rumwe aho bamwe bagiye ku mbuga nkoranyambaga bagatanga ibitekerezo bivuga ko uwo muhanzi yishe umuco nyarwanda .

Kuva icyo gihe iyo foto ya Juno Kizigenza ari kumwe n'umukobwa wambaye ubwoko bw'akenda k'imbere kazwi nka G String kugeza ubwo uyu musore noneho yashyiraga hanze amashusho y'indirimbo ye nshya Please Me ku munsi w'ejo, benshi mu batanze ibitekerezo kuri ayo mashusho bakomoza ko uyu mushanzi ibyo akomeje gukora bihabanye n'indangagaciro z'umuco nyarwanda .

Nyuma yo kubona ibitekerzo bitandukanye ku mbuga zitandukanye Genesisbizz yagiranye ikiganiro na Juno kizigenza imubaza uko yakiriye ibi kuvugwa ku ndirimbo ye .

Yagize ati ' indirimbo yanjye Please Me nayikoze mu buryo nifuzaga guha abakunzi b'umuziki nyarwanda igihangano gifite intandukaniro ni zindi ndirimbo akaba ariyo mpamvu nakoresheje abakobwa bambaye kuriya kandi nari nizeye neza ko nisohoka hazavugwa byinshi , bivuga ko natandukiriye ariko nzi neza ko ntakosa nakoze kuko niho isi y'umuziki igeze .

Yakomej agira ati ' usibye abanditse ku mbuga nkoranyambaga na bandi bantu barampagara ngo bambwire ko indirimbo nakoze itajyanye n'umuco nyarwanda , gusa ndashimira abantu bose bafite aho bahuriye n'imyidagaduro kuko bakomeje kunyereka ko ibyo nakoze ntakidasanzwe kirimo.

Juno Kizigenza ni izina rimaze kuba rinini mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda ndetse rifite umubare w'abakunzi benshi, kubera ubuhanga bw'uyu musore umaze umwaka atangiye umuziki mu buryo bw'umwuga.

Uyu musore amaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo 'Mpa formula', 'Nazubaye', 'Away' yahuriyemo na Ariel Wayz, 'Nightmare' n'izindi.



Source : https://imirasire.com/?Juno-Kizigenza-yasubije-abakomeje-kumuhata-igitutu-ku-ndirimbo-aherutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)