Kagere yegukanye igikombe cya 3 yikurikiranya, Yannick Mukunzi na Sandvikens IF bajya mu karuhuko bahagaze neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zari impera z'icyumweru nziza ku bakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze yarwo kuko abenshi amakipe yabo yitwaye neza aho Simba SC ya Meddie Kagere yegukanaga igikombe cya shampiyona ni mu gihe Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi yasoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 2.

Ku wa Kane w'icyumweru gishize FC Shkupi ya Rwatubyaye Abdul yari yatsinze Llapi FC 2-0 mu ijonjora rya UEFA Europa Conference League ni mu gihe muri iki cyiciro Urartu FC ya Nirisarike Salomon yatsinzwe na Maribor FC 1-0, imikino yo kwishyura izaba tariki ya 15 Nyakanga.

Ku wa Gatanu tariki ya 9 Nyakanga 2021 shampiyona ya Kenya yari yakomeje, Bandari FC y'umutoza Cassa Mbungo Andre yatsinzwe na AFC Leopards 2-0.

Tusker FC ku munsi w'ejo hashize yanganyije na KCB 2-2, ni umukino Emery Mvuyekure atakinnye kubera imvune y'urutugu ikomeje kumuzengereza.

Nyuma y'umunsi wa 24, Tusker FC ni iya mbere n'amanota 51 mu gihe Bandari ari iya 9 n'amanota 33.

Muri Tanzania, ku Cyumweru Simba SC yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda umukino w'ikirarane wa Coastal Union 2-0, ihita igira amanota 79 mu gihe Yanga iyikurikiye ifite 70 mu gihe hasigaye imikino 2 gusa kugira ngo shampiyona irangire.

Meddie Kagere wabanje ku ntebe y'abasimbura akaba ari igikombe cya 3 cya shampiyona yegukanye muri Tanzania mu myaka 3 ahamaze.

Meddie Kagere na Simba SC begukanye igikombe cya shampiyona

Mu cyiciro cya 3 muri Sweden, bakinaga umunsi wa 15 ari nawo usoza igice cya mbere cya shampiyona, ntabwo Yannick Mukunzi yari mu bakinnyi bifashishijwe na Sandvikens IF itsinda 4-2 Hudiksvall, uyu musore akaba yari yujuje amakarita.

Sandvikens IF isoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 2 n'amanota 35, urutonde ruyobowe na Brommapojkarna IF ifite 39.

Mukunzi Yannick ntabwo yakinnye umukino usoza igice kibanza cya shampiyona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-yegukanye-igikombe-cya-3-yikurikiranya-yannick-mukunzi-na-sandvikens-if-bajya-mu-karuhuko-bahagaze-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)