Kamonyi: Iminsi 100 yo Kwibuka irangiye bujuje ikimenyetso cy'abahungu 100 biciwe ku Gitega #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ahishyize yarokotse kuri iki giti n
Ahishyize yarokotse kuri iki giti n'icyobo bashyizemo abavandimwe be avuga ko ubufatanye ari bwo butumye mu minsi 100 bagera kuri iki gikorwa

Aho ku Gitega ni munsi y'umuhanda uva i Musambira unyura Nyarubaka werekeza i Kabgayi mu Karere ka Muhanga ari na ho basabwaga kunyura bahungira i Kabgayi ku mabwiriza ya Burugumesitiri Abdu Lahman wayoboraga Komini Musambira.

Kuri uwo muhanda ugeze ku Gitega ni ho umugore witwa Mukangango Consolée n'abana be n'Interahamwe bari barashyize bariyeri ishinzwe gucuza ababyeyi abana b'abahungu bakabicira ku giti gihari kuko amabwiriza kwari ukwica abagabo bose abagore n'abana bakabareka, ariko we azana igitekerezo cyo kwica n'abana b'abahungu.

Ababyeyi bahungaga bajya i Kabgayi bamaze kumenya ko abahungu bashakishwa ngo bicwe, bize amayeri yo kubambika amakanzu, ariko Mukangango aza kubavumbura ategeka ko abana bose banyura kuri iyo bariyeri bambikwa ubusa maze abo basanze ari abahungu bose bakicirwa aho bakanahabajugunya.

Kuri iki giti ni ho hicirwaga abana b
Kuri iki giti ni ho hicirwaga abana b'abahungu. Ubu hagiye kwandikwa amazina yabo

Mukangango ubu utakiriho ni we wari ushinzwe gucuza ababyeyi abana babo bakabambika ubusa umuhungu wese arahicirwa ku buryo ku itariki 18 Gicurasi 1994, ngo ari bwo habayeho igisa nk'imperuka ku bahungu b'Abatutsi b i Nyarubaka kuko hishwe abasaga 60 basanga abandi bari baragiye bahicirwa.

Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Nyarubaka, Ahishyize Jean Bosco, wanarokotse kuri iyo bariyeri, avuga ko hari hashize imyaka 27 basaba ko abana biciwe ku Gitega bashyirirwaho ikimenyetso cy'amateka bakaba babigezeho nyuma y'imyaka 27 Jenoside ihagaritswe.

Agira ati "Njyewe narokowe n'umwe mu barimo bicira hano duhuye ntarahagera anyuza mu yindi nzira ubu mpagarariye bagenzi banjye bashyinguye aha kandi nishimiye kuba twarafatanyije twese nta kuvangura tukiyubakira iki kimenyetso cy'amateka yari agamije kurimbura imbaga y'Abatutsi, kandi tuzakomeza kubaka n'ahandi mu tugari kuko bikenewe".

Bakayire Odette waburiye abana be babiri b'abahungu kuri iyo bariyeri avuga ko ku giti biciweho bazaga kuhibukira bagasanga haziritse ihene ariko ko ubu habaye ahantu h'agaciro kandi hatanga ubutumwa bwo gukomeza kwigira ku mateka ibyakubaka Igihugu kuruta kugisenya no kuvangura Abanyarwanda.

Bakayire avuga ko aruhutse kubona ihene zirisha ku giti cyanyoye amaraso y
Bakayire avuga ko aruhutse kubona ihene zirisha ku giti cyanyoye amaraso y'abahungu be babiri

Agira ati "Ubu umutima wanjye uraruhutse abana banjye baguye hano badushinyagurira ngo tubahorahoze ukibaza ukuntu wakwiyicira umwana, twarokotse tucyumva amajwi y'abana bacu bariraga bicwa aho kubakingira, ariko ubu aho biciwe hagize agaciro na bo bahawe agaciro, icyakora turashima Leta y'Ubumwe yatumye twongera kwiyunga n'abaduhemukiye kuko nibwo nibura turyama tugasinzira".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubaka, Mudahemuka Jean Damascene, avuga ko kwica abana b'abahungu n'abagabo ari ikimenyetso cy'ivangura n'amacakubiri byashimangiye itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko byabaye akaga gakomeye kubona umugore uzi uko igise kiryana n'uko ubusanzwe umwana ari umujyambere, akumva yamwica kandi ari umuziranenge, bivuze ubukana Jenoside yakoranywe n'ubugome n'urwango abaturage bari baratojwe.

Uru rukuta rukoze mu ibuye ryabajwe i Nyarubaka ni ryo rizandikwaho amazina y
Uru rukuta rukoze mu ibuye ryabajwe i Nyarubaka ni ryo rizandikwaho amazina y'abahungu bahiciwe

Agira ati "Kwica abana bashinyaguriwe kuri buriya buryo ni ubwicanyi bukoranywe ubugome ndengakamere ntabwo bikwiye ko umugore utanga ubuzima yagira umutima wo kwica abana bikwiye kubera isomo ababyeyi bagatoza abana babo urukundo kuko Mukangango nta bumuntu yakuranye".

Ikimenyetso cy'amateka y'abana 100 biciwe ku Gitega cya Nyarubaka cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 10frw yose ku bufatanye n'abaturage n'abafatanyabikorwa gifatwa nk'intambwe n'umusaruro wo gukorera hamwe, kunga ubumwe n'ubwiyunge bagezeho.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)