Ni mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagari ka Buguri aho mu masaha y'i saa sita z'amanywa yo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021 abagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe cya Kampuni yitwa KAMU Mining Ltd. Kuva ayo masaha bakigwamo bashakishijwe kugera ku i saa tatu z'ijoro zirenga, aho bakuwemo bose bakiri bazima.
Bamwe babise amazina atandukanye, bati ni ba Muzuka, ba Ndacyariho, Ntacyorukintwaye n'ayandi. Abo ni Niyomugabo Jean Marie w'imyaka 25 y'amavuko, Dukundane Alexis w'imyaka 24 y'amavuko hamwe na Nsengimana Celestin w'imyaka 26 y'amavuko, bose barokotse urupfu.
Aba baturage bacukuraga amabuye y'agaciro muri iki kirombe cy'iyi Kampuni ya KAMU Mining Ltd, ubwo barimo bacukura, ikirombe cyabagwiriye gifunga inzira banyuzemo binjira, ariko ku bw'amahirwe indani (umwobo) banyuzemo bajyamo ntabwo wari ucukuye ujya ikuzimu nk'umusarane, kandi nabo ntabwo bari kure cyane ku buryo no kubakuramo nubwo byafashe amasaha asaga icyenda, bakuwemo ari bazima. Bamwe mu mashyengo bati 'bavuyemo bagotomera agashyushyu nk'imashini ishaje inywa amavuta'.
Mu masaha y' i saa sita z'amanywa kugera saa tatu n'iminota hafi 20 z'ijoro nibwo aba bagwiriwe n'ikirombe bari bakuwe mo. Uko cyabagwiriye bose, nta n'umwe wavuyemo ajyanwa kwa muganga, bose bavuyemo bataha, ibintu akenshi bidakunze kubaho ko abantu bava mu birombe gutyo.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko aba bantu uko ari batatu bose bakuwemo bagahita bataha iwabo. Avuga ko kubakuramo byakozwe ku bufatanye bw'inzego zitandukanye z'ubuyobozi n'abaturage.
Nta kwezi gushize n'ubundi ikirombe kigwiriye abantu 3 kikabahitana bose muri uyu Murenge. Kenshi hari n'abagwirwa n'ibirombe bigahishirwa bene gucukura bakihererana abo mu muryango wa ba Nyakwigendera bakawubeshyeshya udufaranga tw'intica ntikize bakabizinzika. Hari na benshi usanga bacukura ku mugaragaro nta nkomyi batagira ibyangombwa nyamara hari ababyimwe, atari uko badashoboye.
Amakuru agera ku intyoza.com ni uko ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo hamwe na zimwe mu nzego bafatanya mu gutanga ibyangombwa, hari bamwe babiha atari uko bafite ibirombe bikoze neza, ahubwo bitewe n'abo bari bo n'uko bishyikira aho bikorerwa, bagahabwa ibyangombwa, nyamara ku ruhande wasura ibirombe ukareba imiterere n'imitunganyirizwe yabyo, ugasanga hari ababyimwa nti banabwirwe icyo bazira mu gihe n'iyo byitwa ko bifunzwe abamenyereye gutungwa nabyo babyirohamo kuko bitarindwa.
Uku kwimana ibyangombwa no gushingira ku mpamvu zimwe tugicukumbura, bituma byimwa abashoboye bigahabwa abadashoboye nibyo bigateza akenshi ibibazo kuko iyo bitaguwemo n'abajya kwiba, bigwamo abacukura bazwi na bene ibirombe, aho iyo byakomeye nabo babihakana bakabita abahebyi.
Mu gihe kitarenga ukwezi mu mirenge ya Rukoma na Kayenzi muri Kamonyi, ibirombe bimaze kugwira abantu 7, aho bane byabahitanye. Hari kandi amakuru y'uko banashobora kuba barenga kuko aba ni abo intyoza.com yabashije kumenya ikanahagera. Bimwe mu birombe intyoza.com yasuye usanga bidakwiye kuba bifite ibyangombwa cyane ko benshi mu bitwa bene byo usanga bahabwa icyangombwa cy'ubucukuzi kuko bishyikira ku babitanga cyangwa se bakaba hari ukundi babigenje, hanyuma nabo bagacuruza mo akayabo n'abashoboye gucukura.
Byinshi mubyo tugikusanya mu bucukumbuzi tumazemo iminsi mu ruhererekane rw'inzego zishinzwe gutanga ibyangombwa tuzabishyira ku mugaragaro tumaze gushyikira ibikwiye. Gusa inzego zibishinzwe zirimo ikigo gishinzwe ubucukuzi n'izindi binyuraho bakwiye kumenya ko bahemukira abanyarwanda kuko usanga bafunga ibirombe nti bite kubo byari bitunze kandi batari bupfe kubireka, ndetse nti habeho ikurikirana ry'uko bicungwa ngo hatagira abakomeza gukora, ubundi ugasanga abagahawe ibyangombwa sibo babibona, bityo ba baturage bamenyereye kubaho kuko bagiye mu birombe bagahitamo kubikora mu buryo busa no kwiba cyangwa se bagakoreshwa n'abahawe ibyangombwa mu birombe bidakwiye, kuko nta mahitamo bakajyamo batyo uwo gitwaye agacaho abandi bagakomeza, ibimenyekanye bikavugwa ibindi bakanuma.
Munyaneza Theogene / intyoza.com