Uyu mukobwa wigaragaje mu mikino yaberaga i Kigali mu cyumweru gishize aho ikipe y'u Rwanda y'abagore muri Basketball yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino y'akarere ka 5 yo gushaka tike yo kwerecyeza mu gikombe cy'Afurika.
Tierra Monay Henderson wafashije ikipe y'u Rwanda kwegukana uriya mwanya wa gatatu, asanzwe akina mu ikipe ya Phoenix Constanta yo muri Romania.
Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 19, ni bwo hakomeje gucicikana amakuru y'uko uriya mukobwa yaterewe ivi n'umukobwa mugenzi we amusaba ko babana undi na we akabimwemerera.
Izo nkuru zari ziherekejwe n'amafoto agaragaza Tierra Monay Henderson yambaye ikanzu nziza bigaragara ko ari umukobwa ufite ikimero kinogeye ijisho cy'umunyarwandakazi ukwiye, hari umukobwa mugenzi we wamutereye ivi ari kumwambika impeta ubundi bimenyerewe hagati y'umusore n'inkumi bifuza kubana nk'umugore n'umugabo.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bagira iyo babivugaho, barimo Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaba akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane.
Sadate wanditse ubutumwa bwinshi kuri Twitter, yagize ati 'Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nk'aya, Umuco nyarwanda ntiwemera ibintu nk'ibi, Leta y'u Rwanda ntishobora kurebera ibintu nk'ibi.'
Yakomeje agira ati 'Ntabwo ishyano ryacitse umurizo ahubwo Igihugu kibyaye igihunyira ubwo kibarutse ubutinganyi, uwo Capitaine Niyamburwe inshingano et nous demandons la déchéance immédiate et sans condition de la nationalité Rwandaise. Dufite Umuco kandi Igihugu kitagira umuco kiracika.'
UKWEZI.RW