Habimana Desire wo mu mudugudu wa Nkoma ya mbere Akagari ka Nyamirama, avuga ko basanzwe bakoresha amazi yo mu idamu ya Nyagashanga bahuriraho n'abatuye mu kagari ka Nyagashanga.
Avuga ko ikibazo gikomeye bafite ari uko amazi yayo bakoresha aborozi bayashoramo inka zigatamo amase ndetse n'abana bakirirwamo boga, akaba afite impungenge ko bashobora kuzarwara inzoka kubera gukoresha amazi mabi.
Agira ati “N'ubu ni ho ndi nagiye kuvoma harimo abana barenga 20 barimo kogeramo, mu kanya aborozi na bo barazana inka bakandagize zitemo n'amase kandi ni yo mazi dukoresha nta yandi. Urumva ko hatagize igikorwa mu maguru mashya inzoka zizatumerera nabi.”
Habimana yifuza ko ubuyobozi bwabafasha abarozi bakagira ubwato buhiriraho inka ntizikomeze gukandagira mu idamu ndetse hagashyirwaho n'uburyo abana batakomeza kogera mu mazi.
Ati “Twifuzaga ko hashyirwaho ubuyobozi bucunga iyi damu yacu ku buryo aborozi bashyiraho ibibumbiro bashoraho amatungo ntasubiremo, n'abana bakirukanwamo ntibakomeze kuyogeramo, mu gihe tugitegereje ko batwegereza amazi meza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karangazi, Ndamage Andrew avuga ko iki kibazo ari ubwa mbere acyumvise ariko agiye kugikurikirana ku buryo aborozi badakomeza gukandagiza inka mu idamu dore ko no mu busanzwe ngo bitemewe.
Ati “Tugomba kuhakoresha inama tukabwira aborozi bagashaka ibibumbiro biriya byimukanwa kuko ugiye gutegereza ibyo Leta ikora byatinda. Gukandagiza ni umuco mubi ntibyemewe ahubwo ngiye kwihutira kureba uko cyakemuka kuko sinari nkizi.”
Mu kagari ka Nyamirama amazi meza ngo yabonekaga mu mudugudu wa Nkoma ya kabiri ahitwa Shimwaporo ariko ngo nayikondo yahashyizwe ikoreshwa n'imirasire y'izuba nayo yarapfuye ku buryo na bo bayobotse amazi y'idamu ya Nyagashanga.
Igice kinini cy'Umurenge wa Karangazi nta bikorwa remezo byinshi by'amazi meza biwurimo uretse aturuka mu butaka bita aya Nayikondo, zagiye zishyirwa ahantu hatandukanye mu gihe hataragera umuyoboro wa WASAC.
Aho bategereye izo nayikondo abaturage bakoresha ayo mu bidendezi bita Valley dams bahuriraho n'amatungo.