Karasira yatawe muri yombi ku itariki ya 31 Gicurasi ashinjwa ibyaha bine birimo ibya Jenoside, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo, nk’uko bikubiye muri dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha kuwa 7 Kamena.
Byari biteganyijwe ko ku wa 22 Kamena ari bwo Karasira yagombaga kugera imbere y’urukiko, akaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo gusa icyo gihe yaje kurwara Covid-19 bituma urubanza rwe rwimurwa, akazaburana nyuma y’iminsi 38 afunzwe.
Nyuma y’uko Leta ishyizeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, zarimo ko abakozi ba Leta n’abigenga bakorera mu rugo, inkiko nazo zahagaritse ibikorwa byazo mu gihe cy’iminsi 14 mu turere twahagaritswemo ibikorwa bya Leta, bijyanye n’amabwiriza yatanzwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo.
Icyakora imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo zemerewe gukomeza ariko zigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ari bwo buryo buzakoreshwa ku rubanza rya Karasira Aimable.
Byitezwe ko Karasira azaba ari muri kasho afungiyemo, ubushinjacyaha buri ku biro byarwo ndetse n’abacamanza bari ku Rukiko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko inkiko ziri mu turere tutarebwa n’iki cyemezo, zizakomeza kuburanisha hitabira 15% by’ubushobozi bw’icyumba cy’iburanisha.
Mu bindi byemezo, nk’uko Mutabazi yakomeje abivuga harimo ko nyuma y’urubanza, ababuranyi batazajya basinya imyanzuro y’ubucamanza nk’uko byari bisanzwe bigenda, byose bigamije kwirinda icyorezo cya Covid-19.