Uyu muyobozi ashinjwa gutwara Benefactors Ltd miliyoni 68 Frw na miliyoni 100 Frw yambuye umwe mu bacuruzi bakomeye bo mu Karere ka Nyagatare witwa Mujyarugamba.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu muyobozi hari ikigo afatanyije n’umugabo we yitwa aricyo yakoresheje yaka aba bantu amafaranga bikarangira atayabasubije.
Amakuru avuga ko nyuma yo kumwishyuza igihe kirekire ntabishyure ndetse ntanagaragaze umuhate wo kubishyura bahisemo kwandikira ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ndetse na Guverineri Gasana Emmanuel kugira ngo babafashe kubishyuriza.
Mbere gato tariki ya 17 Ugushyingo 2020 Benefactors Ltd yandikiye Umukuru w’Igihugu imusaba kubafasha kwishyuza uyu muyobozi wari warabatwaye miliyoni 74 Frw akabishyuramo esheshatu gusa.
Ibi ngo byatumye uyu Gitifu akurwa mu kazi kugira ngo hakorwe iperereza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claudem yabwiye IGIHE ko uyu mucuruzi n’iki kigo babandikiye koko babasaba kubishyuriza bituma babanza guhagarika umuyobozi ngo hakorwe iperereza.
Yagize ati “Uwo muturage yaratwandikiye avuga ko yagiranye ikibazo n’uwo mukozi wacu tumubwira ko tugiye kubikurikirana. Ubu yabaye ahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kugira ngo tubanze dukore iperereza turebe niba hari aho ahuriye nibyo birego aregwa.”
Yakomeje avuga ko uretse uwo muturage wabandikiye abasaba kumwishyuriza hari n’ikindi kigo nacyo yanditse gisaba kubishyuriza uyu muyobozi miliyoni 68 Frw.
Ati “Hari n’indi kampani tugikurikirana ngo twumve niba hari uruhare abifitemo yitwa Benefactors Ltd. Turi gukurikirana ngo turebe niba hari amafaranga bafasheyo batarayishyura zari nka miliyoni 68 Frw, abo bantu babiri ni bo baturegeye duhitamo gukora iperereza ngo turebe niba ibyo bavuga aribyo koko.”
Uyu muyobozi yavuze ko batamuhagaritse kuko bamushinja kuyatwara ahubwo ari ukugira ngo hakorwe iperereza neza barebe niba koko ibyo aregwa aribyo.
Uwahagaritswe ku nshingano yayoboraga Umurenge wa Murundi kuva umwaka ushize, umwanya yagiyeho yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi mu Karere ka Kayonza.