Ku bagenda mu muhanda Kayonza-Ngoma, babona ko ku Biro by’Umurenge wa Nyamirama huzuye inzu nziza izimukiramo abakozi by’uyu Murenge, bavuye mu nyubako bari basanzwe bakoreramo kuko ari nto kandi ishaje cyane.
Akarere ka Kayonza katanze isoko ryo kubaka ibiro bishya mu mwaka wa 2019, rwiyemezamirimo atangira kubaka muri Gicurasi uwo mwaka ndetse anasoza kubaka, abaturage bategereza ko Ibiro by’Umurenge byimuka baraheba.
Habineza Xaver yagize ati “Uyu Murenge twategereje ko bawukoreramo turaheba, twumva ngo rwiyemezamirimo ntarawumurika kandi twe tubona wararangiye, hariya bakorera ubona ko habangamye, iyo tugiyeyo turi benshi ubona ko ubwirinzi bwa Covid-19 buba butagenda neza.”
Mukahigiro Clementine yavuze ko bibabaje kuba bagihererwa serivisi ahantu habi nyamara hari ibiro by’Umurenge bishya byuruzuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Kagaba Hero Aaron, yabwiye IGIHE ko Ibiro by’Umurenge mushya wa Nyamirama bibura umurindankuba na ‘Switch ya internet’ ifasha mu gutanga internet yihuta.
Ati “Twahuye n’ikibazo cya rwiyemezamirimo wagiye abipiganirwa nabi, yari afite amasoko atatu mu Karere kuko yari yayatsindiye mu ipiganwa, twibwira ko azabirangiza byose ariko ntibyashoboka.”
Kagaba yavuze ko igihe cyageze bamwishyura amafaranga yo kurangiza ibikorwa akajya kwikorera andi masoko yari afite, nyuma ngo Covid-19 yahise ijyamo bituma asubira inyuma cyane.
Ngo yaje kubandikira urwandiko ababwira ko Covid-19 yamugizeho ingaruka bituma bamufasha kumwishyurira hagamijwe kurangiza imirimo kare.
Ati “Byarangiye imirimo yose atayisoje neza, isoko rye turarisesa agana mu mategeko bituma natwe tudakorera muri wa Murenge mushya, nubwo hari hasigaye imirimo micye, mu mategeko arega atubwira ko imirimo yarangiye natwe tukavuga ko imirimo yose itarangiye ari na yo mpamvu tutawukoreyemo nk’uko abanyamategeko bacu babitugiriyemo inama.”
Gitifu Kagaba yavuze ko kuri ubu bagiye gutanga isoko ryo gukora imirimo isigaye, yizeza abaturage ko bitarenze Ugushyingo uyu mwaka, iyi nyubako izaba itangirwamo serivisi nk’uko Komite nyobozi yamaze kubyemeza.
Ibiro bishya by’Umurenge wa Nyamirama byari biteganyirijwe ko ingengo y’imari ya miliyoni 87 Frw.