Kayonza: Umugore arakekwaho kwica nyina amuziza kumuha isambu nto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Duterimbere mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

Ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 abatuye uyu Mudugudu basanze umurambo w’umukecuru mu muhanda aryamye hasi, abamugezeho bwa mbere ngo basanze avirirana bigaragara ko hari umuntu wamuturutse inyuma akamutemesha umuhoro mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Léo, yabwiye IGIHE ko bakimara kumenyeshwa ko uyu mukecuru yapfuye, bahise bahamagara Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bafatanya mu gukora iperereza ry’ibanze bafata umwana wa nyakwigendera nk’umwe mu bakekwaho ubu bwicanyi.

Ati “Nyakwigendera abaturanyi bahise bamumenya bigaragara ko abantu bamuturutse inyuma bakamukubita umuhoro mu mutwe agwa hasi yubitse inda, bashobora kuba baramukurikiye atabizi. Bamaze kumwica bamushyira isuka iruhande.”

Karuranga yavuze ko bagerageje gukurikirana amakuru basanga yari afitanye ikibazo n’abana be babiri aho bavuga ko yabahaye isambu nto nk’umunani yari yabemereye.

Ati “Umwe rero ni we wagaragaye muri iki kibazo, umwaka ushize ngo yari yabwiye nyina ko atazamumarana umwaka, bari batonganye bapfa ko yamuhaye isambu nto nk’umunani, iyo mvugo rero yavuze icyo gihe nk’uko byemejwe n’abaturage ni yo twahereyeho tumukurikirana.”

Yakomeje avuga ko uyu mugore yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Ndego mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ukuri.

Muri uyu Murenge mu Kagari kabereyemo ubu bwicanyi mu cyumweru gishize nabwo hari hagaragaye ubundi bwicanyi aho umugabo yishe undi akoresheje umuheto n’umwambi.

Umugore wo mu Karere ka Kayonza arakekwaho kwica nyina amuziza kumuha isambu nto



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)