Byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021 mu Mudugudu wa Nyarutunga ya II mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculée, yabwiye IGIHE ko uyu mwana yajyanye n’abandi bana baturanye bagiye kuvoma, bagezeyo ngo bajya koga mu cyuzi cya Cyabatanzi birangira we ahezemo kuko ngo atari azi koga.
Yagize ati “ Ni umwana wajyanye kuvoma n’abandi ku cyuzi kitwa Cyabitanzi agezeyo ngo abona abandi bagiye kogamo nawe arabakurikira ariko we atazi koga ni uko bajyamo we aheramo, nyuma abantu baje baratabara ariko basanga yarangije gupfa.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu batangiye kureba uburyo bazitira ibyuzi byose biri muri uyu Murenge kuko mu byumweru bibiri gusa hamaze gupfa abana babiri bose babaga bagiye kuvoma bikarangira bagiye koga muri ibyo byuzi.
Ati “ Ikintu turimo gukora ni ukwigisha urubyiruko, abana n’ababyeyi kuko bimaze kugaragara ko bajya kuvoma bagashaka kogera ahantu hadakwiriye izo mpande zose rero turi kuzigisha kugira ngo turebe ko bagabanya ibyo bikorwa, ikindi ibyo byuzi dufite turi kureba uburyo byazitirwa mu kugabanya ababyogeramo.”
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa, mu minsi mike ishize muri uyu Murenge hari undi mwana w’umusore nawe waguye mu kindi cyuzi yagiye kuvoma.