Ubu bwicanyi bwabaye ahagana saa tatu z'ijoro rishyira uyu munsi, bivugwa ko aba baturage baguze inzoga bakajya kuyisangirira mu rugo rumwe, nyuma ngo baje gushwana bapfa agacupa kamwe batumvikanaga ku buryo kishyurwa biba ngombwa ko umwe ajya kuzana umuheto n'umwambi yari atunze, arasa mu jisho umwe mu bari baje kubakiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Karuranga Leo yatangaje ko aba baturage kugira ngo bashwane bigere n'aho kwicana byatewe n'inzoga izwi nka Super Gin bari baguze ntibumvikana uburyo bwo kuyishyura.
Ati 'Bapfuye agacupa batari bishyuye bari bari gusangira noneho umusore umwe akebesha urwembe umwe mu bashyamiranaga ahita ajya iwe kuzana umuheto. Uwo bashwanaga ngo yahise atwarwa na murumuna we, mu gihe bazamukaga bahura n'uwagiye kuzana umuheto arafora arasa umwe wari uje gutabara amuhamya umwambi mu jisho.'
Karuranga yavuze ko bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nasho babona ameze nabi cyane bamwohereza ku Bitaro bya Kirehe, agezeyo ahagana mu rukerera ahita yitaba Imana.
Yongeyeho ko abo baturage batari bari mu kabari ahubwo baguze inzoga bafata urugo rumwe muri eshatu zegeranye bakaba ari rwo basangiriramo. Ubuyobozi bwafatanyije n'abaturage gushyingura umurambo biakba byari biteganyijwe ko nyuma buhuza impande zombi bukaziganiriza kugira ngo hatabaho kwihorera.
Yavuze ko kuri ubu uwishe uwo muturage akoresheje umwambi n'umuheto yahise atoroka akaba ari gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.