Kayonza : Uwishe umugore akamucamo ibice yaburanishirijwe mu ruhame yemera icyaha asaba imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo akekwaho kuba yarishe Mukarukundo Espérance bari inshuti ku wa 26 Kamena 2021 amuziza ibihumbi 15 Frw yamufatanye avuga ko ari ayo yamwibye.

Bivugwa ko Harerimana yishe uriya mugore Mukarukundo Espérance kuri uwo munsi bari biriwe basangira inzoga.

Harerimana Protogene wiyemereye ko yishe uriya mugore, yavuze ko nyuma yo kwica uyu mugore bari inshuti yagize ubwoba bwo kugumana umurambo maze agahitamo kuwucamo ibice bibiri akajya kuwujugunya mu bisimu.

Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko gucukura amabuye y'agaciro abazwi nk'Imparata, ubwo yahishaga umurambo wa nyakwigendera mu bisimu waje kubonwa na Polisi na RIB bafatanyije n'abaturage bo muri ako gace.

Muri uru rubanza, abacamanza b'Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaje kuburanishiriza uyu mugabo ahabereye icyaha, rwahaye umwanya usesuye uyu Harerimana maze yiregura asaba kugabanyirizwa ibihano ngo kuko ibyamubayeho byari nk'impanuka.

Ubushinjacya bwavuze ko icyaha Harerimana akurikiranyweho cyo kwica Mukarukundo Esperance kitabaye nk'impanuka ko yamwishe ku bushake kandi abigambiriye.

Bushingiye ku ngingo yi 107 y'amategeko mpanabyaha, Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye uru rubanza rwabereye mu ruhame bavuga ko rwabasigiye isomo ko kandi n'undi utekereza gukora icyaha yagakwiye gutekereza kabiri.

Bahuriza ku cyifuzo cy'uko uyu mugabo yahanwa by'intangarugero ku buryo n'undi ufite umutima w'ubwicanyi yajya yibuka igihano cyahawe Harerimana agasubiza umutima ubuntu.

Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa mu ruhame ku ya 12 Kanama 2021 saa tanu z'amanywa.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Uwishe-umugore-akamucamo-ibice-yaburanishirijwe-mu-ruhame-yemera-icyaha-asaba-imbabazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)